Abanyururu barenga 50 bishwe n’umuriro wadutse muri Gereza nkuru ya Gitega mu Murwa mukuru wa Politike w’u Burundi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021.
Uyu muriro wibasiye igice kinini cya gereza, ntiharamenyekana icyawuteye n’ubwo hari abatangiye gucyeka umuriro w’amashanyarazi.
N’ubwo hatangajwe umubare 50, Croix Rouge ivuga ko iyo mibare ishobora kwiyongera cyane nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Abatuye mu gace iyi Gereza nkuru ya Gitega iherereyemo, bemezako umuriro watangiye mu ma saa kumi z’igitondo (04h00), ariko ko imodoka ya mbere mu zishinzwe kuzimya Inkongi y’umuriro yahageze saa kumi n’ebyiri (06h00) bivuze ko hashize amasaha abiri nta butabazi na bumwe izi mfungwa zirahabwa.
Ibice byose byari bigize iyi Gereza byahiye biratokombera uretse igice kibamo abagore gusa, ibintu biteye impungenge ku buryo umubare w’abapfuye ushobora no kugera muri magana.
Ngo kubera ubwinshi bw’inkomere zatwitswe n’umuriro, Leta yafashe icyemezo cyo kuzana abaforomo n’abaganga ahabereye iyi nkongi kugirango batange ubutabazi bwihuse. Abarembye cyane nibo bagiye bajyanwa mu bitaro bindi.
Ubusanzwe Gereza ya Gitega yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira abanyururu batarenga 400. Kuri ubu ariko ngo hari hafungiwemo hafi abikubye inshuro Enye kuko bari bamaze kuba 1539 dukurikije imibare yatangajwe na BBC.
Iyi nkongi y’umuriro yadutse muri iyi gereza nyuma y’aho kuri uyu wa mbere hari hibwe amadosiye arenga 1000 mu Rukiko Rukuru rwa Gitega, ari naho imanza z’abafungiye muri iyi Gereza ziburanishirizwa.
Iyi Gereza nkuru ya Gitega, niyo ifungiwemo abashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza Petero, muri 2015 ariko umugambi ukabapfubana.