Amizero
Ahabanza Amakuru ITEGANYAGIHE

Breaking News: Ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kuruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, nibwo byagaragaye ko Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangiye kuruka.

Uku kuruka kw’iki kirunga kwerekanywe n’imyotsi myinshi n’umuriro udasanzwe uri kuzamuka mu kirere ku buryo abari mu bice by’Uburasirazuba bwa Congo ndetse n’abari mu Burengerazuba bw’u Rwanda bari kubikurikira neza.

Abahanga mu by’ibirunga bari bamaze iminsi baburira ko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo na Rubavu mu Rwanda.

Mu kwezi kwa mbere mu 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu Mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%.

Itsinda ry’abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo bari baherutse gutanga umuburo bagira bati: “uyu muriro w’amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k’iki kirunga nanone”.

Prof Dario Tedesco wo muri iri tsinda akaba umuhanga mu by’ibirunga, yari yagize ati: “Ubu, uko ibintu bimeze birahagije ngo habe ikindi cyago”.

Ubusesenguzi bwabo bwagereranyaga ko ibi bishobora kuba mu gihe cy’imyaka ine, gusa bari bavuze ko igihe habaho umutingito wahita utuma ibyo byago biba mbere y’icyo gihe.

Avuga ku byago bishobora kuba ku baturage bagera kuri miliyoni batuye umujyi wa Goma, Prof Tedesco ati: “Iki ni cyo kirunga giteye ubwoba kurusha ibindi ku isi!”

Iki kirunga kitazimye ugereranyije n’ibindi biri muri iyi pariki iri hagati ya DR Congo, Uganda n’u Rwanda gihora gihangayikishije abatuye imijyi ifatanye ya Goma na Gisenyi mu Rwanda.

Abatuye mu Mijyi ya Goma na Rubavu batashywe n’ubwoba bibaza niba uku kuruka gushobora kuba nk’uko muri 2002, bakaba bigeze ko ubwo amazuku yagera hafi ya Goma bahita bahunga. Abanya Rubavu bakaba biteguye ko kiramutse kigeze i Rubavu bahungira ku musozi wa Rubavu.

Amofoto:

Urebeye mu Rwanda, ku ruhande rw’umujyi wa Rubavu
Ni hafi n’umujyi wa Goma
Ku mpinga y’ikirunga

Related posts

Amwe mu mateka ya tariki ya 07 Mata mu 1994, umunsi w’icuraburindi ku batutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yanyomoje amakuru ya Radio Okapi avuga ku bisasu byatewe muri Kibirizi bikica abasivile.

NDAGIJIMANA Flavien

“N’ubwo hari ibyakozwe ariko abafite ubumuga bw’uruhu turacyahura n’ihohoterwa”: OIPPA

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

innocent May 23, 2021 at 5:44 AM

imana ibarinde

Reply
innocent May 23, 2021 at 5:46 AM

turimo turabasengera njye ntuye american ariko mama avuka muri congo njyewe nkaba naravukiye murwanda turakomeza kubakurikirana nitwa gadi murakoze

Reply
Esperence May 23, 2021 at 9:21 AM

Mana weeeee ! Ibi bintu biteye ubwoba ni ukuri. Gusa Amizero mukomeze muhatubere dukunda amakuru yanyu.

Reply

Leave a Comment