Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ikoranabuhanga Ubushakashatsi Ubuzima

Ubushukanyi bukomeye bwifashisha amashusho y’ubwambure burakataje mu bakiri bato.

Ibizwi nka ‘Sextortion’ cyangwa gukoresha amashusho y’ubwambure mu gucuza umuntu utwe, ni kimwe mu bushukanyi burimo kwiyongera cyane bwibasira abakiri bato ku Isi. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine ibi bimaze gutuma abantu 27 biyahura.

Benshi mu bashukanyi bisa n’aho ari abo muri Nigeria, gusa abategetsi baho bavuga ko barimo gukora ibishoboka, kandi bari ku gitutu cyo gukora ibirenzeho.

Mu Rwanda, icyaha cyo muri uru rwego kirimo kuvugwa, ubu kirimo gukorwaho iperereza aho bamwe mu bantu babiri bazwi bakekwaho gutera ubwoba no kwaka amafaranga umugabo ngo ntibatangaze amashusho y’ubwambure bwe cyangwa bw’uwari umukunzi we.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hashize imyaka ibiri umuhungu wa Jenn Buta witwa Jordan yiyahuye nyuma y’uko abantu bamushutse akaboherereza amashusho y’ubwambure bwe, nyuma bakayakoresha mu kumutera ubwoba ngo abahe amadorari.

Jenn ntarabasha kwakira no kurenga ibyabaye, ndetse icyumba cy’umuhungu we ntacyo aragihinduraho.

Imyenda uyu muhungu wari ufite imyaka 17 yakinanaga basketball, imyenda ye isanzwe, amafoto ku rukuta, amashuka ku buriri, n’ibindi byose bimeze nk’uko byahoze Jordan akiriho.

Amarido y’idirishya arafunze, ndetse n’umuryango w’icyumba urafunze kugira ngo akomeze asigasire ibimwibutsa umwana we, ibintu umubyeyi wenyine yabasha kumva.

“Haracyahumura nka we. Ni imwe mu mpamvu nkifunze icyumba cye. Ndacyabasha kumva muri iki cyumba umuhumuro wa cya cyuya, umwanda, umubavu urwo ruvange. Sindabasha gutandukana na byo”, ni ko Jenn avuga.

Jordan yandikiwe n’abashukanyi kuri Instagram. Bari bigize umukobwa mwiza w’ikigero cye, maze batangira guteretana, bigera aho bamwoherereza amashusho y’ubwambure mu kumushuka ngo na we yohereze aye.

Nyuma yo kubikora urukundo rwavuyemo iterabwoba, batangira kumubwira ko yohereza amadorari cyangwa bagatangaza amashusho y’ubwambure bwe ku nshuti ze.

Jordan yohereje amafaranga yari ashoboye, nyuma aburira aba bahemu ko aziyahura nibatangaza ayo mashusho. Aba baramushubije bati: “Byiza…Bikore vuba cyangwa ntume ubikora”.

Mu masaha atageze kuri atandatu Jordan agiranye na bo iki kiganiro yahise yiyambura ubuzima.

Nyina Jenn w’i Michigan mu majyaruguru ya Amerika yabwiye BBC News ati: “Urebye ‘online’ hari inyandiko y’ikiganiro cyose bakoresha.

“Kandi aba bantu bakoresha amagambo amwe kugira ngo bashyire igitutu ku bo bibasiye.

“Kandi bagira vuba, kuko baba bagomba kujya ku wundi muntu ukurikiyeho, kubera ko ibi babikora ku bantu benshi cyane.”

Abo bashutse bakanacuza utwe Jordan kugeza yiyahuye barakurikiranwe, basanga bari muri Nigeria, batabwa muri yombi, maze boherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni abavandimwe b’i Lagos, Samuel Ogoshi, w’imyaka 22, na Samson Ogoshi, 20 ubu bategereje gukatirwa n’urukiko nyuma yo kwemera ibyaha bya ‘sextortion’ ku mwana.

Undi mugabo wo muri Nigeria ushinjwa uruhare mu rupfu rwa Jordan n’ibindi birego arimo kuburana urwo koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkuru ibabaje ya Jordan yabaye intangiriro y’urugamba rwo kurwanya iki kibazo kirimo kuzamuka cyane cya ‘sextortion’. (BBC)

Related posts

ADEPR Kadahenda: Chorale Abiringiye yamuritse umuzingo wayo wa mbere w’amajwi n’amashusho [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Gicumbi: Urujijo ku rupfu rw’umusore wapfiriye mu nzu yari amaze iminsi aguze.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Inyamaswa zitaramenyekana zishe intama eshanu z’umuturage.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment