Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Kirehe: Polisi yarashe imfungwa zageragezaga gutoroka eshanu zihasiga ubuzima.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, yarashe imfungwa eshanu zari zitorotse zihasiga ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, nibwo izi mfungwa uko ari eshanu zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba, abapolisi bari babarinze bahita babarasa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati: “ Amakuru y’ibanze dufite ni uko abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi baranga, nibwo barashemo abo batanu.”

Birashoboka ko izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegerejwe kugezwa mu bushinjacyaha.

CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iryo raswa.

Ibiro by’Akarere ka Kirehe bibarizwamo Umurenge wa Nyarubuye/Photo Internet.

Src.: Igihe

Related posts

Uburyo bwiza wakoresha amenyo yawe agahinduka urwererane.

NDAGIJIMANA Flavien

Karim Benzema yahagaritse gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

NDAGIJIMANA Flavien

Byasabye kurasa kugirango babone uko batwara umurambo wa wa musirikare wa FARDC wishwe na RDF.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment