Amizero
Amakuru Amakuru mashya Hanze Umutekano

U Rwanda rwongeye kwakira izindi mpunzi z’Abanyekongo 526

Umutekano ukomeje kuba muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC, iza Burundi n’inyeshyamba za Wazalendo n’umutwe wa AFC/M23 yatumye Abanyekongo barenga 500 bahungira mu Rwanda mu gihe cy’amasaha 48 gusa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, abagera kuri 526 biganjemo abana n’abagore bahungiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kamanyola, nyuma yo guhungabanywa n’imirwano ikomeje guca ibintu mu nkengero z’aka gace.

Bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe impunzi aho bafashwe imyirondoro, mu gihe hategerejwe ibyemezo by’ubufasha bwa mbere no kwimurwa mu buryo buboneye ku bufatanye n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, HCR n’izindi nzego z’igihugu.

Izi mpunzi zije ziyongera ku zindi 199 zahageze kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, nazo zihunze urugomo rw’imirwano mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Teritwari ya Uvira na Walungu.

Kamanyola mu rugomo rukabije, abaturage batangiye kwicwa:

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi, imirwano yahuruje ibice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Santere ya Katogota no mu gace ka Kamanyola, aho ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’u Burundi na Wazalendo bagabye ibitero mu rwego rwo kugerageza kwambura AFC/M23 ibice yari yarafashe.

Imirwano yabereye hafi y’Umuhanda w’Igihugu wa 5 uhuza Bukavu na Uvira, utunzweho n’ubucuruzi n’itumanaho ry’uturere twombi, yatumye amasoko afungwa, amashuri ahagarika amasomo, ndetse abaturage badasanzwe bagaragaza impungenge zikomeye z’umutekano.

Kugeza kuri uyu wa Kane, byari bimaze gutangazwa ko abantu barindwi bapfuye naho batandatu bakomerekejwe. Umwuka w’ubwoba uri hejuru cyane ku basigaye, cyane cyane abagore n’abana batabashije guhunga.

U Rwanda rukomeje kwakira impunzi n’ubwitange:

Iki gikorwa cyo kwakira impunzi kirakorwa n’inzego zinyuranye z’u Rwanda zikorana na HCR, aho hatangiye gutegurwa uburyo bwo kubimurira mu nkambi zibegereye, no kubaha ubufasha bw’ibanze bw’ibiribwa, ubuvuzi n’amacumbi.

U Rwanda rufite amateka yo kwakira impunzi z’Abanyekongo mu bihe bitandukanye, ariko iyi mibare yiyongera mu gihe gito igaragaza ubukana bw’imirwano n’ingaruka zayo ku baturage basanzwe

Abanyekongo 526 biganjemo abana n’abagore bahunze imirwano irimo kubera mu bice bya Kamanyola no mu nkengero zaho

Related posts

Perezida Kenyatta yashimye imyitwarire ya M23 asaba ko yashyirwa mu biganiro na Leta.

N. FLAVIEN

Impunzi zo mu nkambi ya DGDA i Goma zigaragambije zinenga Leta.

N. FLAVIEN

Kwita izina18: Abana 20 b’ingagi biswe amazina mu muhango uteye amabengeza [Amafoto].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777