Depite Léonard She Okitundu, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umutwe wa FDLR wigaruriye RDC mu buryo bwo kuyifata bugwate, bityo agasaba Leta ya Congo gufata ingamba zihuse zo kuwurandura.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RFI, Okitundu usanzwe ari Visi Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko ya RDC, yavuze ko guhagarika FDLR bidakwiye kugirwa ibintu byo kwihanganira.
Okitundu yibukije ko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano kasabye guhagarika ubufasha FDLR ihabwa, ndetse igasenyerwa burundu. Icyakora, kugeza ubu, RDC ntiyigeze ishyira mu bikorwa uyu mwanzuro, ibintu Okitundu avuga ko bigaragaza uburangare.
Mu kwezi gushize, Lt Col Octavien Mutimura, Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa gisirikare, yatangaje ko FDLR“itateze gushyira intwaro hasi , Okitundu yavuze ko aya magambo adakwiye kwirengagizwa yongeraho ko kimwe mu by’ingenzi Leta ya RDC igomba gukora, ari uguca ku butaka bwayo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, kugira ngo hagezweho ituze rirambye.
Okitundu, wabaye mu buyobozi bukuru kandi azi imiterere y’imikoranire mpuzamahanga, yateye utwatsi igitekerezo cy’uko hari imbogamizi zabujije RDC gusenya FDLR.
Yasabye ko RDC yirinda ikintu cyose cyatuma ikekwaho gukorana na FDLR, n’iyo cyaba ari igikorwa gitoya.
Mu masezerano y’amahoro n’ubufatanye yo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bashyizeho umukono, harimo gukuraho FDLR, guteza imbere ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no gusangira amahirwe y’iterambere.


