Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Ibyiyumviro n’ibitekerezo by’abayoboke ba Islam mu gihe cy’igisibo cya Ramadan

Abayoboke  b’idini ya Islam mu karere ka Musanze bahamya ko igisibo cya Ramadan ari inzira nziza yo kongera kwegerana n’Umuremyi, kandi ko usibye abafite imiziro nta yindi mpamvu yabuza uwemera gusiba muri uku kwezi mbonekarimwe bashyiriweho ngo basarure imigisha

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2021 nibwo abayoboke b’idini ya Islam ku Isi yose, mu Rwanda ndetse no mu karere ka Musanze batangiye ukwezi gutagatifu kwa Ramadan.

Amizero.rw yashatse kumenya akari ku mutima w’abayoboke b’iyi dini ku munsi utangira igisibo, maze dutembera mu bice bitandukanye mu mujyi wa Musanze, cyane cyane ahazwi nko mu ‘Ibereshi‘ (Camp Berge), badutangariza byinshi kuri iki gihe bo bafata nk’igihe mpemburabungingo.

Nkeshimana Issa ukorera mu mujyi wa Musanze asanga iki gihe kidasanzwe gisaba kwiyoroshya. “Ni igihe cyo kugandukira Imana, tukegerana n’abakene bashobora kuba uyu munsi badafite icyo kurya. Iki ni igihe gikomeye kandi gisaba umu-Islam wese kuzirikana ubwiza bw’Imana kuko igihe kiba gishize ari kinini dusa n’abigenga.”

Umusigiti mukuru mu karere ka Musanze/Photo Amizero.rw

Ibi uyu mugabo wubatse abihuriyeho n’urubyiruko rwo muri iyi dini aho mu karere ka Musanze bibukije bagenzi babo ko nta gihe cyo gupfusha ubusa bafite ahubwo bakwiriye gukorera Imana bakiri bato kandi bagakurana indangagaciro yo kwimakaza umuco w’amahoro nk’uko babitozwa na Quran.

Mugisha Tawufiq uri mu kigero cy’imyaka hagati ya  20 na 23 yagize ati: “Uku ni ukwezi k’umugisha twese tuba twarategereje igihe kinini, tukubona ari imboneka rimwe kuko ntibyoroshye kwemeza ko ukwezi nk’uku k’umwaka utaha uzakugeramo. Ni ukwezi kuba kuzuye ibyiza byinshi buri gihe iyo Ramadan ije ugize amahirwe yo kuyinjiramo abyakirana ibyishimo. Twagize amahirwe yo kugera mu yindi Ramadan dutanguranwe dukoremo ibyiza”.

Umwari ukiri muto ariko ubonako agejeje igihe cyo kubaka urugo, Mutoniwase Zubeda, ahamya ko icyorezo cya Korona virus ari imbogamizi ku bikorwa bisanzwe bakoreraga hamwe nk’urubyiruko muri uku kwezi, ariko bitazabuza buri wese ku giti cye kugera ku ntego ze z’ukwezi kwa Ramadan. Ati: “ Muri uku kwezi dukwiriye gukoresha imbaraga nyinshi kugirango tunasabire igihugu cyacu Allah adukize iki cyorezo maze tuzasubire mu buzima busanzwe. Covid-19 ni imbogamizi z’ibikorwa rusange ariko si imbogamizi z’umuntu ku giti cye. Dusanzwe dusabana tugazangira ariko ubu mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya tuzajya twungurana ibitekerezo hifashishijwe ikoranabuhanga, tugeze n’ubufasha kubababaye.

Sheikh Ugirababo Amuri uyobora umusigiti wo mu Karere ka Musanze avuga ko imyiteguro imeze neza, anashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwemereye idini ya Islam guterana iminsi 2 mu cyumweru, anibutsa ko aya materaniro akorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko itsinda ribigenzura (Task force) ribishishikariza buri wese, aboneraho no gusaba abayoboke ba Islam gukomeza gusengera inshuro 5 ku munsi mu rugo aho bishoboka.

 Sheikh Harerimana Hashim, Imam w’Akarere ka Musanze yibukije inkomoka y’igisibo. Ati: “Igisibo ni imwe mu nkingi  5 z’ukwemera Imana yategetse umuyisiramu wese. Dusiba kuberako ukwezi kwa SHAHADAN kurangiye ku mboneko y’ukwezi kwa RAMADAN Imana yahereyemo intumwa y’imana igitabo gitagatifu cya Quran.

Sheikh Harerimana Hashim, Imam ku rwego rw’akarere ka Musanze/Photo Amizero

Uyu muyobozi kandi ashishikariza abayoboke b’idini ya Islam gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko kandi bakarushaho kwegera abatishoboye. Yunzemo ati: “Muri ya minsi 2 twahawe buri wese aza yitwaje igikoresho cye asengeraho, agapimwa ndetse akanahana intera na mugenzi we. Amadini ni abereyeho koza roho z’abantu, twibutse ibyo Imana idusaba n’ibyo iziririza. Twifatanye n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Biranakwiriye ko abijanditse muri ayo marorerwa bahabwa ako gasabune koza imitima yakoze ayo mahano, bakicuza.”

Ntibyoroshye kubona imibare nyayo, ariko imibare ya vuba (2016) yerekana ko mu Rwanda habarirwa abayoboke b’idini ya Islam babarirwa hagati ya 10 na 14% by’abatuye igihugu (hafi 1,700.000), ababarirwa hagati ya 35 na 44% muri Africa (Miliyoni 446) ndetse naho abarenga 28% by’abatuye isi ari abayisiramu (Miriyari 1 na miliyoni 800).

Related posts

Amatsinda y’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yabwiye abashaka gushwanyaguza u Rwanda ko bazisanga ari bo bashwanyaguritse.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Lourenço na Uhuru Kenyatta bageze i Kinshasa mu biganiro ku ntambara ya M23.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Ntwari Eric April 13, 2021 at 6:54 PM

inkuru ikoze neza kdi ingeri zose zatanzeho ibitekerezo, twungukiyemo namakuru mashyashya tutari tuzi. merci Chris

Reply

Leave a Comment