Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2025, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, ibirori byabereye mu Karere ka Nyabihu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abafite ubumuga, duteze imbere imibereho myiza.”

Ni ibirori byahurije hamwe abafite ubumuga butandukanye, ababyeyi, abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho hatanzwe inyunganirangingo, insimburangingo n’ibihembo bishimira uruhare rw’abafite ubumuga mu iterambere ry’igihugu.

Abafite ubumuga batandukanye bagaragaje ubuhamya bw’ibyiza bagezeho

SERUGENDO, umubyeyi w’abana babiri utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ufite ubumuga bwo kutabona yagaragaje ko nubwo afite ubu bumuga bitamubujije kwihangira umurimo aho yatangiye akora isabune y’amazi kugeza ubu asigaye akora n’isabune ikomeye (solid) ndetse n’amavura yo kwisiga.

Yagize ati” Nahuye n’ubu bumuga bwo kutabona mu mwaka wa 2022, mu kwezi kwa gatandatu, nyuma yo guhura n’ubu bumuga nitabaje umuryango nyarwanda w’abatabona(RUB)  baramfasha njya kwiga mu ishuri ryigisha inyandiko y’abatabona nyuma yo kurangiza kwiga bamfashije kumpuza n’abafatabyabikorwa barongera bampa amahugurwa y’anezi atatu bampa n’impamyabumenyi(Certificate) nyuma y’aho naje kugana Sacco yo mu Murenge wacu bampa inguzanyo ntangira gukora.”

Yasobanuye ko byanyuze mu nzira ndende aho yatangiye akoresha uburyo bwa gakondo gusa ngo uko iminsi yagiye ishira abantu bakunze ibikorwa bye aho byamubyariye intungu akishyura inguzanyo Kandi ko n’ubu babikenera cyane .

Yagiriye inama abantu yo kureka kwitiranya kugira ubumuga n’intege nke.

Yashimiye byimazeyo ubumwe nyarwanda w’abatabona (RUB) uburyo udahwema guteza imbere abafite ubumuga bwo kutabona.

Yagize ati “ndashima byimazeyo umuryango w’ubumwe nyarwanda w’abatabona (RUB) ukomeje gufasha abatabona kugera ku iterambere ubinyujije mu buvugizi n’ubufasha muri rusange ibyo tugeraho byose babifitemo uruhare, Imana uzabahe umugisha”

NYIRAMUTIMA Beatrice wo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze gukora umwuga wo kuboha imipira yavuze ko ashimira Ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona wamufashije kubona imashini ubu akaba abasha kwibeahaho binyuze mu kwihangira imirimo.

Yamaze impungenge abakomeza kuvuga ko batakorerwa imyambaro nk’umuntu utabona ko babagirira icyizere kuko nabo bashoboye.

Yagize ati”Hari ubwo usanga hari abantu bagifite umpungenge, bakibaza bati umuntu utabona ubu yambohera umwenda Koko, nyamara ndababwiza ukuri ko mwatwongerera ikizere kuko natwe turashoboye Kandi muzajya mubibona kubo twakoreye.

Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda idahwemwa kubatekerezaho inaboneraho gukomeza gushyira imbaraga mu gukomeza gushaka ibibateza imbere.

UWAMAHORO Jeannette, wo mu Karere ka Nyabihu, ufite ubumuga bw’ingingo, yashimiye Leta yamuhaye insimburangingo n’amahugurwa yatumye yihangira umurimo wo gukora udupapuro tw’ubukwe, ubu akaba yarahindutse icyitegererezo mu gace atuyemo.

Aba bose bashimangiye ko ubumuga atari uburwayi cyangwa uburenganzira buke, ahubwo ko bashoboye, bagira uruhare rukomeye mu mibereho n’iterambere ry’igihugu.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, wari umushyitsi mukuru, yashimangiye ko Leta izakomeza gufatanya n’abafite ubumuga mu guteza imbere imibereho myiza yabo.

UGWANEZA Norbert, Visi Perezida wa inama mpuzamahanga y’abafite ubumuga(NCPD), yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kubera uburyo idahwema guteza imbere abafite ubumuga, anasaba ko nabo bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa, imikino, ubutumwa butanga icyizere n’ubumwe, bigaragaza ko u Rwanda rugana imbere mu kubaka umuryango udasigaza abantu bafite ubumuga inyuma.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabitiye umunsi mpuzamahanga y’abafite ubumuga wizihirijwe mu Karere ka Nyabihu ku rwego rw’igihugu
Abafite ubumuga bashimye Leta y’u Rwanda idahwemwa kubatekerezaho

Related posts

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia uri mu ruzinduko mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Gakenke: Amashirakinyoma ku makuru y’umuturage byavuzwe ko yishe ingwe akaba anarembeye kwa muganga.

N. FLAVIEN

DR Congo: Urunturuntu hagati y’ubutegetsi na bamwe mu basirikare bakuru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777