Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

M23 yarashe Gen Chico Tshitambwe wari wigambye kuyirandurana n’abayitera inkunga.

Général Chico Tshitambwe wari umuyobozi wungirije w’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Tshisekedi (Republican Guards), woherejwe kurandura M23 nk’uko nawe ubwe yabyigambye, yarasiwe ku rugamba n’abo yaje kurandura ataramara kabiri, gusa Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga agatwe.

Général Chico woherejwe nyuma yo kubona ko Gen Chirumwami wai usanganywe ubuyobozi bwa Sokola II akomeje kugaragaza intege nke, yarashwe akaboko mu gihe yari amaze iminsi ibiri ageze ku rugamba, mu mirwano yabereye mu gace ka Rutshuru, Gurupoma ya Bweza mu ntambara ihanganishije ingabo za Leta ya Congo, FARDC na M23 muri aka gace.

Général Chico ngo yari yoherejwe gufatanya na Gen Chirumwami kuyobora ibikorwa bya operasiyo (Operation) Sokola II, nk’umwe mu basirikare bafite ubuzobere ndetse Leta ya Congo yizera cyane ngo ahanini binatewe n’urwango yanga abavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi. Umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivile yo muri Gurupoma ya Bweza yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko abarwanyi ba M23, bashakaga gufata mpiri uyu mu Jenerali kubera amagambo yakunze kuvuga yerekana ko ariwe uje kurangiza ikibazo cya Bunagana.

Mbere yo kuza muri Kivu y’Amajyaruguru, Général Chico yagiye atanga impuruza kuri M23 avugako aje kubarimbura akabahamba i Bunagana, ndetse ko azabafatanya n’ababatera inkunga, Leta ya Congo ikunze kwita u Rwanda nyamara rwo rukaba rubihakana rwivuye inyuma. Abasesenguzi bakomeje kwibaza ahazaza h’igisirikare cya Congo cyakunze kugaragaza intege nke mu kurandura imitwe irenga magana abiri yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu, akenshi ahubwo ugasanga yikuraho izo ntege nke ikegeka ibibazo byayo ku baturanyi barimo n’u Rwanda.

Gen Chico Tshitambwe wambaye ingofero itukura n’imyambaro y’abarinda Perezida Felix Tshisekedi

Related posts

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

NDAGIJIMANA Flavien

Bwa mbere mu mateka ikipe y’igihugu ya Basketball ya US yatsinzwe n’ikipe yo muri Afurika

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC yarenze ku myanzuro ya UN igaba ibitero ku birindiro by’Umutwe wa M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment