Amizero
Amakuru COVID 19 Politike Ubukungu

U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro z’agaciro za miliyoni $ 620 yo guhangana n’ingaruka za Covid-19

Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’iburayi impampuro z’agaciro (Eurobonds) ziyihesha umwenda wa miliyoni $620 yo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo Covid-19, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’imari.

Ni ubwa kabiri Leta igurishije izi mpapuro kuri iri soko ry’abashoramari Iburayi, nyuma y’izo mu 2013 zayihesheje umwenda wa miliyoni $400 ugomba kwishyurwa bitarenze 2023.

Izi mpapuro, ni amasezerano aha icyizere abashoramari bakaguriza Leta imari nini mu mafaranga y’amahanga ikazishyura ishyizeho inyungu mu gihe kirekire, kingana nibura n’imyaka 10 no kuzamura.

Abanyarwanda bamwe bagaragaza impungenge z’ahazaza batewe n’izamuka ry’urugero rw’imyenda/amadeni Leta ifata, Leta yo ikizeza ko ubukungu bw’Igihugu buzamuka neza ku rwego rutuma kuyishyura bishoboka.

Uyu mwenda wa miliyoni $ 620 nawo uzishyurwa mu myaka 10, igice cyawo kizafasha kwishyura umwenda wa 2013, nk’uko biri mu itangazo rya minisiteri y’imari.

Iyi minisiteri ivuga ko “asigaye azafasha mu mishinga yihutirwa yo kuzahura ubukungu bwagushijwe n’icyorezo cya Covid-19”.

Eurobonds nshya u Rwanda rwatanze zakuruye abashoramari bakubye hafi gatatu umwenda leta yashakaga, bageza kuri miliyari $1.6 nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru.

Minisiteri y’imari ivuga ko ibi byerekana icyizere abashoramari bafite ku bukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigereraranyo cya 7.8% mu myaka irenga 20 ishize.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, FMI/IMF, kivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe kuzamuka kuri 5.1% mu 2021, mu gihe bwasubiye inyuma kuri 3.4% mu 2020 kubera Covid-19.

Raporo ya FMI yo mu kwezi kwa gatanu ivuga ko imyenda y’u Rwanda izazamuka ikagera hejuru ya 80% by’umusaruro rusange w’Igihugu (GDP) mu 2022, ivuye kuri 71.3% mu 2020.

Nubwo ubwoba ko u Rwanda rwananirwa kwishyura imyenda byitezwe ko bukomeza kuba ku rugero rudakabije, IMF ivuga ko bwiyongereye kuko ibyo koroshya ingaruka z’umwenda w’amahanga byagabanutse.

Umujyi wa Kigali/Umurwa mukuru w’u Rwanda uri mu Mijyi ikomeje gukurana ikivumba ndetse ukaba urangwa n’isuku/Photo Internet.

Related posts

Meteo-Rwanda yatangaje ko hari ibice by’Igihugu bishobora kwibasirwa n’umuyaga mwinshi kandi wangiza.

NDAGIJIMANA Flavien

US: Hagiye gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu gushaka inkomoko ya COVID-19

Shyaka Josbert

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed uyoboye Ingabo ku rugamba yavuze ko azaruhuka atsinsuye abanzi [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Gogo August 3, 2021 at 11:13 am

Iyi myemda se ko ari myinshi banyarwanda, ubwo kuyishyura batarebye neza ntihari aho byagira ingaruka zitari nziza?

Reply
Mabe August 3, 2021 at 9:52 pm

Komera cyane #Gogo !!!! iyi myend nanjye ndabona irenze ubushobozi bwacu rwose. Gusa Minister wa Finance na Governor wa Central Bank bahoze kuri RTV babisobanura. Gusa bishobora kuzaba umuzigo ku baturage ugasanga imisoro ibaye myinshi cyane kugirango twishyure izi nguzanyo kandi n’ubundi covid-19 yratuzonze

Reply

Leave a Comment