Amizero
Amakuru Politike

Perezida wa Centrafrique, Archange Touadéra yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archange Touadéra yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine.

Ku masaha y’agasusuruka ko kuri uyu wa Kane, ibikorwa byose byari biri ku murongo, haba ku kibuga cy’indege ndetse no biro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, aho biteganyijwe ko aza kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, abakuru b’Ibihugu byombi baza kuyobora ibikorwa by’isinywa ry’amasezerano ateganyijwe hagati y’ibi bihugu byombi.

Nyuma y’aya masezerano, abakuru b’Ibihugu byombi baraza gutambutsa imbwirwaruhame ziza kwibanda ku mubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu.

Faustin Archange Touadéra aje mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe havuye Perezida wa Tanzania, madame Samia Suluhu Hassan wakiriwe na mugenzi we Paul Kagame ndetse bakanayobora isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, aho banasuye ibikorwa bitandukanye by’ubukungu birimo nk’Icyanya cyahariwe inganda (Specila Economic Zone) i Masoro, n’Uruganda rw’Inyange. Perezida Samia Suluhu, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Touadéra w’imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi muri iyo manda no gukomeza kuzana ituze mu Gihugu hose.

U Rwanda rwohereje ingabo zigize umutwe udasanzwe “Special Force”, zicunga ibiro by’itora byose, zikurikirana amanywa n’ijoro ko nta kintu na kimwe gihungabanya umutekano ndetse ziburizamo ibitero by’inyeshyamba bitandukanye.

Byatumye amatora arangira neza, umwaka na wo usozwa mu mahoro kugeza n’aho ibikorwa byo gutangaza amajwi na byo bibaye mu mahoro.

Usibye uwo mutwe wihariye, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique kandi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Nizo zirinda Palais de la Renaissance, Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, iherereye mu Mujyi rwagati ahitwa 1er arrondissement munsi y’umusozi wa Gbazabangui hafi y’ahitwa PK 0 (Point kilométrique 0) ni ukuvuga ni aho batangirira kubara ibilometero biva mu Mujyi rwagati.

Abasirikare b’u Rwanda barinda kandi Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite. Nibo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ine rwa Perezida Touadéra, ibihugu byombi birasinyana andi masezerano y’ubufatanye nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we.

Touadéra araza kandi kwakirwa mu musangiro uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Araza kandi gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku wa Gatanu, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Musanze watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Utujwemo imiryango 144, ufite Ikigo cy’Ishuri ryisumbuye, Irerero, Ikigo Nderabuzima n’ibindi bikorwaremezo.

Azasura kandi ibindi bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo mbere yo gusoza uruzinduko rwe ku wa 8 Kanama 2021.

Related posts

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

Christian Hakorimana

U Rwanda rwitabiriye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri muri G20

Shyaka Josbert

Papa Francis yirengagije umutekano mucye na Covid-19 akora uruzinduko rw’amateka muri Iraq.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal August 5, 2021 at 1:42 pm

U Rwanda mu biganza byawe Mana !!! Abo ku mpera z’Isi yose bazaza kureba aho ugeze n’aho ukura ubushobozi !!!! Abo wibarutse tuzagukorera tuguteze imbere.

Reply

Leave a Comment