U Rwanda na Mexique byizihije isabukuru y’imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi, hishimirwa ibimaze kugerwaho mu mishinga y’ubufatanye mu nzego zitandukanye igamije iterambere ry’abaturage.
Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi wa Mexique mu Rwanda, Gisele Fernández Ludlow, ufite icyiciro muri uyu mujyi ukaba wabereye i Nairobi muri
Ambasaderi Gisele Fernández Ludlow yagaragaje ko nubwo igihugu ahagarariye n’u Rwanda bitandukanywa n’intera nini gusa bitabuza ko ibihugu byombi bikomeza kugirana umubano mwiza kandi uhamye.
Yakomeje avuga ko nubwo umubano hagati y’u Rwanda na Mexique wagenze neza cyane binyuze mu bikorwa byabaye mu gihe cyashize, icyo bashyize imbere ni ugushyira imbaraga mu gukomeza imibanire y’ahazaza hagati y’ibi bihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano rufitanye na Mexique.
Umubano w’u Rwanda na Mexique watangiye tariki 21 Mutarama 1976.
Kuva icyo gihe inyungu z’u Rwanda muri Mexique zikurikiranwa na ambasade yarwo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2007 nibwo Mexique yatangiye gukurikirana inyungu zayo mu Rwanda binyuze muri ambasade yayo i Nairobi.


