Umwe mu bafana bakomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda uzwi ku izina rya Rwarutabura, yakeje Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, avuga ko umupira bakina udatandukanye n’uwo abona mu Cyiciro cya mbere, avuga ko bashobora gutwara Igikombe cy’amarushanwa “Umurenge Kagame Cup 2023”.
Uyu mufana umenyerewe cyane ku mikino ikomeye irimo uhuza APR FC na Rayon Sports, yatangaje ibi mu kiganiro cyihariye yagiranye na WWW.AMIZERO.RW kuri Kigali Pélé Stadium nyuma y’umukino wahuje Ikipe y’Umurenge wa Busasamana yari ihagarariye Akarere ka Rubavu mu Burengerazuba n’Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, warangiye Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge yari iwabo itsinze iya Busasamana ibitego 2-1, Busasamana yegukana intsinzi kuko umukino ubanza Busasamana yari yatsinze Nyarugenge 1-0, impuzandengo iba 2-2 ariko igitego cyo hanze cya Busasamana kiyihesha intsinzi.
Rwarutabura wafanaga Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge, yavuzeko Busasamana ishushanya neza mu kibuga kandi abakinnyi bayo bafite imbaraga kurusha aba Nyarugenge n’ubwo ku mukino w’uyu munsi batsinze bitewe n’aka bya bindi ngo “inkoko iri iwabo ishonda umukara”, yemeza ko Busasamana nikosora amakosa mato mato izisanga ku mukino wa nyuma ikaba yanatwara igikombe.
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madame Ishimwe Pacifique wavuze ko umupira Ikipe y’Umurenge wa Busasamana yakinnye kuri Kigali Pélé Stadium utanga icyizere ko n’imikino isigaye ishobora kuzagenda neza, ashima aba bakinnyi n’abatoza kuko ngo iri ari ishema ry’Akarere kose ka Rubavu.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Ignace, nawe yashimye byimazeyo iyi Kipe, abasaba gukomera ku izina “Brazil”, abibutsako ari gake bazumva Brazil yatsinzwe, bityo nabo rero ngo bakaba bakwiye gushimangira ko i Rubavu ari muri Brazil yo mu Rwanda nk’uko bikunze kuvugwa bashaka kumvikanisha ko impano zihariye muri ruhago nyarwanda zituruka i Rubavu.
Ruzindana Ndahiro utoza Ikipe y’Umurenge wa Busasamana ihagarariye Akarere ka Rubavu, yagaragaje akamuri ku mutima ati: “Biradushimishije cyane kuba tugeze muri ½ muri iri rushanwa rikomeye. Ni umukino wari ugoye cyane ariko turishimye cyane n’ubwo uyu munsi twari twatsinzwe, twagowe n’umukino cyane kuko bari iwabo, ubwo bari bamaze kudutsinda ibitego 2 bumvaga ko byarangiye ariko twabonye kimwe cya Kanama Zaïre kitujyana mu cyiciro gikurikiyeho gisatira igikombe kuko kuba tugeze muri ½ ni amahirwe yo gukina duharanira gutwara igikombe”.
Ikipe y’Umurenge wa Busasamana igeze muri ½ cy’irushanwa Umurenge Kagame Cup 2023 iri kumwe n’amakipe ahagarariye Umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, Umurenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali nk’ikipe yatsinzwe ariko yitwaye neza (Best Looser). Uko ari ane, akazatomborana mu mikino ibanziriza uwa nyuma (final) uzabera kuri Stade Huye iri mu Karere ka Huye, tariki 25 Kamena 2023.





