Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Ubutabera

Trump yanditse amateka atarakozwe n’undi Perezida n’umwe mu bayoboye Amerika.

Donald J. Trump wahoze ari Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari butabwe muri yombi agezwe imbere y’urukiko rwo muri Miami muri Leta ya Florida kwisobanura ku byo ashinjwa birimo zimwe mu mpapuro zirimo amabanga y’Igihugu nyuma y’uko ava ku butegetsi, no kubeshya abashatse kuzimukuraho.

Aya ni andi mateka yanditswe na Donald Trump kuko araza kuba uwa mbere wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukurikiranywe ku birego nshinjabyaha. Araregwa kuba yaragumanye mu buryo butemewe n’amategeko zimwe mu mpapuro z’amabanga y’umutekano w’Igihugu nyuma y’uko avuye ku butegetsi, gutambamira abashatse kuzimwaka, no kuvuga amagambo y’ibinyoma kuri icyo kibazo.

Iki kirego gikubiyemo ibirego 37 gishingiye ku itegeko ryerekeye kuneka Igihugu ribuza umuntu ku giti cye kugira amabanga y’umutekano w’Igihugu no gutambamira ubutabera. Riteganya igihano gishobora kugera ku myaka 20 ku muntu uhamwe n’icyo cyaha.

Trump avuga ko ari umwere akemeza ko ibi birego bigamije gutambamira gahunda ye yo kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ejo ku mugoroba yagejeje ijambo ku bamushyigikiye umunsi umwe mbere y’uko yitaba urukiko. Kugeza ubu nta kigaragaza ko adashobora kuba yakwiyamamaza ndetse yatsinda akaba yakongera kuba Perezida.

Imbere y’inyubako y’urukiko rwo muri Miami muri Leta ya Florida aho ari buburanishirizwe, umutekano wakajijwe. Mu kanya gato gashize inzego z’umutekano zigijeyo abanyamakuru na bamwe mu baje gushyigikira Trump kugira ngo zigenzure neza ahantu zikeka ko hashoboraga kuvuka ikibazo cy’umutekano nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika.

Bamwe mu bamushyigikiye batangiye kuhagera bitwaje amabendera n’ibitambaro byanditseho amagambo amushimagiza bitegura gukora imyigaragambyo rukokoma. Ku rundi ruhande hari abashyigikiye igikorwa cyo kumukurikiraho ibyo byaha nabo bari hafi y’urukiko. Inzego z’umutekano ziravuga ko ziteguye abagera ku bihumbi 50.

Abafana ba Donald Trump buzuye bategereje uko biza kugenda/Photo Internet.

Related posts

Imirimo yo gukora umuhanda Base-Butaro-Kidaho ishobora gusubukurwa mu ngengo y’imari ya 2021-2022.

NDAGIJIMANA Flavien

Prof Harelimana wari uherutse gukurwa ku buyobozi bwa RCA yatawe muri yombi.

NDAGIJIMANA Flavien

Huye: Bagiye gufata umurambo w’umugabo kwa muganga ngo bawushyingure batungurwa no kumusanga yinywera agakoma.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment