Ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n’abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Tshisekedi (GR) kuwa 30 Kanama 2023 i Goma bwatumye Lt Gen Ndima ahamagazwa i Kinshasa mu rwego rwo kugira ibyo asobanura ku rupfu rw’abaturage batitwaje intwaro bo mu Idini rya Wazalendo bishwe ubwo biteguraga kwamagana Ingabo za ONU ziri muri DR Congo.
Uyu mujenerali uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba anashinzwe ibikorwa bya gisirikare(Operations) akekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Goma, bikaba bivugwa ko yaba ari we watanze amabwiriza yo kurasa abaturage bari mu myigaragambyo hagapfa abagera ku 163 nk’uko byemezwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Lt Gen Constant Ndima wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru muri gahunda y’ubuyobozi bwa gisirikare (Etat de Siege), ashinjwa kuba yaragize uruhare rutaziguye muri ubu bwicanyi bwahitanye abagera ku 163 n’ubwo Leta ya DR Congo yo yemeje ko hapfuye 43 hagakomereka 57, abandi basaga 150 bari muri iyo myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma bagatabwa muri yombi.
Lt Gen Constant Ndima ahamagajwe mu Murwa mukuru i Kinshasa nyuma y’uko kuwa Gatandatu tariki 02 Nzeri 2023, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yari yohereje i Goma, Itsinda ryarimo Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba wari kumwe na Minisitiri w’umutekano, Peter Kazadi, mu rwego rwo gusuzuma ibyabaye kugirango ukuri kose kujye ahagaragara.
Nyuma yo kugera mu Mujyi wa Goma rikibonera imirambo ndetse n’inkomere, rikanaganira na bamwe mu baturage bari buzuye agahinda, iri tsinda ryasohoye itangazo rivuga ko hamaze gufatwa ingamba zikomeye zirimo no guhamagaza Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.
Ntabwo ari Lt Gen Constant Ndima Kongba gusa kuko hanahamagajwe abapolisi babiri bakomeye bakekwaho kugira aho bahurira na buriya bwicanyi ndengakamere bwibasiye abo mu Idini ya Wazalendo ubwo biteguraga kwamagana MONUSCO, EACRF ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta.
Lt Gen Constant Ndima Kongba yatumijwe nyuma yo gufunga abandi barimo Col Mike Mikombe Uyobora Abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Tshisekedi (GR) baba mu mujyi wa Goma kuko ari bagaragaye barasa urufaya ku baturage batitwaje intwaro ndetse bakanagaragara bashinyagurira imirambo ubwo bakururaga hasi abo bamaze kurasa, bakanabapakira mu ikamyo mu buryo budahesha agaciro ikiremwamuntu.
