Amizero
Amakuru COVID 19 Iyobokamana Ubuzima

Ruhango: Abantu 10 muri 239 bafatiwe kuri Kanyarira basanzwemo Covid-19.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyatangaje ko abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Karere ka Ruhango ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 babapimye bagasanga 10 muri bo banduye Covid-19.

Aba baturage bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Ruhango n’abaturage, bemeje ko baza kuri Kanyarira gushaka Imana kuko ngo haba Imana ivuga.

Nyuma yo gufatwa bakigishwa, bavuze ko ibyo bakoze ari amakosa kandi ko bagiye kuba intumwa nziza muri rubanda ku buryo ngo bazaburira uwo bakumva wese ushaka kuza kuri Kanyarira.

CP John Bosco Kabera/Photo Internet

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibi akenshi biterwa n’imyumvire, aho abantu bumvako bakina n’icyorezo, abibutsa ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ko zidashobora gusinzira mu gihe hari abantu bagikomeje gukerensa amabwiriza.

Yifashishije ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya, mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani, CP Kabera yavuzeko hari abavuga ko ngo bagendera ku Ijambo rivuga ko ubwo Yesu azaza kujyana Itorero azajyana abari maso(basenga), abibutsako ntawe babujije gusenga ariko ko buri wese yasengera mu rugo ahubwo bagasaba Yesu kuzaza gutwara Itorero ariko abantu baririnze bataranduye Covid-19.

Muri aba baturage basanzwe baranduye, harimo abanyeshuri 3 bitegura ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’amashuri 2020-2021 bivugwa ko bari mu bandi banyeshuri benshi bari bagiye gusenga basaba Imana ngo ibahe intsinzi muri ibi bizamini.

Dr Nsanzimana Sabin/RBC/Photo Internet.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko kujya mu ruhame uziko bibujijwe uba ugira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo ku bwende. Ati: “Iyo abantu bahuye batazi uko bahagaze kandi wenda harimo abanduye, biba ari ugukwirakwiza ubwandu ku bwende”.

Aba baturage 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira, bari baturutse mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, aho bagiye banyura inzira zitemewe kugirango bahagere kuko uretse gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’utundi Turere 8, mu Gihugu hose hari gahunda ya Guma mu Karere.

Mayor Ruhango District/Photo Internet.

Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango, we atangaza ko uretse no mu gihe cya Coronavirus guhurira hamwe bitemewe, ngo na mbere yaho babuzaga abantu kuza kuri uyu musozi kuko ngo bishobora gukurura ibibazo bitandukanye. Akaba asaba abantu gusengera mu nsengero zabo kuko ari nabo baba baziyubakiye, bagakurikiza amabwiriza Leta ishyiraho kuko aba agamije ineza n’ituze biganisha ku buzima buzira umuze bw’umuturage ubereye u Rwanda.

Impinga ya Kanyarira yabaye nk’imbuga kubera abantu benshi/Photo Internet.

Related posts

Uburyo bwiza wakoresha amenyo yawe agahinduka urwererane.

NDAGIJIMANA Flavien

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatoye Itegeko ryohereza abimukira mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Imirwano iraca ikiganza hagati ya M23 na Wazalendo.

NDAGIJIMANA Flavien

5 comments

Damascene July 18, 2021 at 4:50 PM

Reka mbabwire, uburere mboneragihugu bugaruke kuko ubwiyongera bwa Covid burigukwirakwizwa n’imyumvire y’abantu bafite imyumvire iciriritse.

Reply
Twagira July 18, 2021 at 4:51 PM

Gusa Abanyarwanda benshi baracyafite ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi. Ariko bizakemuka kuko naho twavuye ni kure!

Reply
Mukundane July 18, 2021 at 4:54 PM

Yebanaweeee !!!!
Ubwo disi boroje na bagenzi babo, nabo baraje boroze abandi. Buriya ikibazo ni uko batarayigaragaza bose ariko buriya abanduye ni benshi cyane !!!

Reply
Nzayisenga July 18, 2021 at 5:00 PM

Nonese mwebwe ntimusenga? Aho musengera iwanyu Imana ntibumva? Mwa bantumwe, birakwiye ngo twumvire abatuyobora kandi munamenyeko bareba kure kuturusha.Nimureke dukomeze dusengere mungo zacu kdi Imana ntizabura kutwumva naho gukomeza kujya hamwe kandi bitemewe bizadhteza ibibazo. Reba amafaranga mwatanze, reba iyo Coronavirus mukuyeyo !! Ubwo se koko..

Reply
Nderekanye Jean Bosco July 18, 2021 at 5:01 PM

Imana niturengere kuko twe ubwacu ntacyo twakishoboza

Reply

Leave a Comment