Amizero
Amakuru COVID 19 Ikoranabuhanga Ubuzima

Musanze: Ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu gukemura bimwe mu bibazo byatewe na Covid-19.

Haba muri ibi bihe bidasanzwe bya Covid-19 ndetse no mu yindi minsi, intore irangwa no kutaganya ahubwo ikishakamo ibisubizo. Nguko uko byagenze kuri Albert Kamanzi na bagenzi be, nyuma yo kumva ko Akarere ka Musanze bavukamo bakaba banatuyemo kashyizwe muri Guma mu rugo, bahitamo gutanga ubufasha aho kuba umuzigo ku nzego runaka.

Albert Kamanzi usanzwe afite ubumenyi bwisumbuye mu ikoranabuhanga, ku bufatanye na bagenzi be, nyuma yo kumva ko Umujyi wa Kigali hamwe n’utundi Turere 8 turimo na Musanze byashyizwe muri Guma mu rugo, batekereje ku kuntu babayeho muri Guma mu rugo yabanje, maze bishyira mu mwanya w’abandi, biyemeza kubafasha gukemura iki kibazo, aho bakora ibikorwa byabo bubahirije ingamba zo kwirinda, bityo bikaba byanaba isomo ku rundi rubyiruko rukomeza gukora ingendo kandi zitemewe.

Abanyarwanda bo bagira bati nta mfura itarya, kandi ubutarya burinanura. Burya umunsi ku wundi umuntu akenera amafunguro. Hari yemwe n’imvugo z’amahanga zigira ziti Primo manducare, secundo philosophicare, ugenekereje mu Kinyarwanda byaba bigira biti “Habanza kurya ubundi umuntu akabona gutekereza cyangwa se ibindi bikaza nyuma”.

Ibyo rero nibyo byatumye Albert Kamanzi na bagenzi be batatu bakora uburyo abari muri Guma mu rugo bashobora guhaha batavuye mu rugo kandi ku biciro nk’ibisanzwe mu isoko ry’ibiribwa, hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bitewe nuko kandi abantu benshi bakoresha whatsapp, ubu buryo buzorohera buri wese kuko bigusaba gusa kunyura muri whatsapp, ubundi ukabona umurongo (link) ikuganisha ku rutonde rw’ibiribwa by’ibanze ukeneye ndetse n’ibiciro byabyo.

Mu kiganiro na www.amizero.rw Albert Kamanzi yagize ati: “Ntabwo twasaba umuntu gushaka indi application. Ariko byakoroha gukoresha whatsapp kuko abenshi basanzwe bayifite. Icyo dukora ni uguhuza whatsapp na rya koranabuhanga ryacu, maze tugahita tukwereka ibiciro biri ku isoko ry’ibiribwa, kuko iyo bihindutse natwe turabihundura byaba byagabanutse cyangwa byiyongereye. Igikurikira rero, wowe uhitamo ibyo ushaka ndetse n’ingano (quantity). Twe duhita tubona ubusabe bwawe, maze umuntu wacu uri ku isoko ry’ibiribwa akakugerera ku mucuruzi, ugahabwa ibyiza bihari, bigapfunyikwa, bikagusangishwa aho uri. Ushobora kwishyura mbere, cyangwa ukishyura bikugezeho, byose hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Munezero Claude, umwe mu bakoresheje iri koranabuhanga mu gutumiza ibiribwa ku munsi wa mbere wa Guma mu rugo yakeje ubu buryo, anibaza impamvu no mu yindi minsi butabagaho. Yagize ati: “Ku wa Gatanu sinabonye uburyo bwo guhaha ibiribwa bimwe na bimwe, nibazaga uko ndi bubigenze. Sinzi uwandangiye ririya koranabuhanga, mbigerageza bikino kuko bene biriya nabiherukaga aho nize mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya. Igitekerezo ni cyiza, uburyo bikorwamo ni bwiza, nabahaye ijana ku ijana. Gusa nkibaza nti kare hose mwari he?”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamanzi, yashimye uburyo uru rubyiruko rwafashe iyambere mu gushaka ibisubizo ku bibazo byatewe na Coronavirus, aboneraho no gushima urubyiruko rw’abakorerabushake bafata iya mbere mu gukumira no guca burundu iki cyorezo umunsi ku munsi.

Yagize ati: “Mu bihe nk’ibi twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, urubyiruko nirwo rukwiye gufata iya mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye bizanwa n’iki cyorezo. Kuba rero hari urubyiruko rwatekereje gushyiraho ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga ni intambwe ikomeye; ni icyerekana ko uru rubyiruko ruri mu murongo mugari w’Igihugu nkuko bigaragara mu cyerekezo 2024 NST I, aho tugomba gukoresha ikoranabuhanga tukabyaza umusaruro amahirwe ahari, ariko tukanakemura ibibazo dufite. Ibi rero ni intambwe nziza cyane, tukaba tunasaba n’abandi banyarwanda bose gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kubona n’ibindi bicuruzwa ariko kandi tunashyigikira urubyiruko rwacu no kurufasha kwiteza imbere.”

Iri soko ryo kuri Murandasi ryahawe izina rya City Farmers Store, kugeza ubu rifite ubushobozi bwo gushyikiriza ibiribwa abari mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, ariko abarishinze aribo Albert Kamanzi, Twembi Clément na Dushimimana Isaac bakaba bavuga ko uko ubushobozi buzabemerera ariko bazagenda bagura. Ku munsi wa mbere wa Guma mu rugo( kuwa Gatandatu), iri soko ryashyikirije ibiribwa abagera kuri 21 harimo n’amahoteli 3.

Mu gihe aba bashishikajwe no gushaka ibisubizo ku ngaruka za Coronavirus bifashisha ikoranabuhanga, bashimangira neza ko na bamwe muri bagenzi babo b’urubyiruko bakigaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bazageraho bakajya ku murongo kuko urubyiruko ari rwo mbaraga z’Igihugu, zikaba zikwiye gufasha mu byiza aho kwishora mu bibi.

Related posts

Afurika y’Epfo: Musenyeri Desmond Tutu ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu yakoze urugendo rwe rwa mbere asura Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Bayern Munich yarangije kwegukana igikombe ariko rutahizamu wayo Lewandowski we urugamba rurakomeje

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment