Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Rubavu: Mutoni wapfuye amaze kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi yashyinguwe mu cyubahiro.

Umukobwa wo mu karere ka Rubavu uri mu kigero cy’imyaka 19 witwa Ahishakiye Mutoni yapfiriye mu muvundo wakurikiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuri Site ya Gisa, yashyiguwe mu cyubahiro kuri uyu Kabiri tariki 25 Kamena 2024, abamuherekeje bemeza ko yatabarutse gitwari.

Uyu mukobwa Ahishakiye Mutoni, yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri wo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kuri site ya Gisa tariki 23 Kamena 2024, maze mu gusohoka haba umuvundo w’abaturage bashakaga gusohoka igihiriri nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ni ko kumukandagira yitaba Imana ubwo, abandi 37 nabo barakomereka.

Mu buhamya bw’umuvandimwe wa Mutoni witwa Uzarerwanimana Issa, humvikanamo ko urupfu rw’umuvandimwe we Ahishakiye Mutoni rwatewe n’abantu babyiganye cyane bashaka gusohoka, ndetse bamwe ngo bagonze n’abapolisi bari ku muryango bashaka gutaha mu kavuyo birengagije ko ubwinshi bwabo batahita basohokera rimwe.

Dr Sindikubwabo Jean Nepo wari intumwa y’Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi, yagize ati: “Mutoni yari yishimye cyane ari we uduterera indirimbo, ubwo amasaha yo gutaha yari ageze, abantu bashatse gusohoka ari benshi mu kivunge, ubwo bari bageze ku muryango bahasanze abapolisi babasaba kugenda bitonze ariko kubera imbaraga zari inyuma barasunitse bamwe bagwa hasi barabakandagira, tuje kureba dusanga nawe yabigendeyemo”.

Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscène (Komiseri w’Imibereho myiza mu muryango FPR-Inkotanyi), Senateri Marie Rose Mureshyankwano, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano hamwe n’abandi bayobozi batandukanye mu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu bari baje kwifatanya n’umuryango wa Ahishakiye Mutoni mu kumuherekeza mu cyubahiro.

Dr Sindikubwabo yatangaje ko Umuryango FPR-Inkotanyi wababajwe cyane n’urupfu rwa Ahishakiye Mutoni, avuga ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango we, ndetse aboneraho kwemeza ko n’ubwo baje guherekeza Mutoni hari undi mu bakomeretse wavurirwaga mu bitaro bya Kanombe nawe wapfuye. Ati: “Tubabajwe no kubabwira ko hari undi warimo avurirwa mu bitaro bya Kanombe witabye Imana, naho abandi barimo kwitabwaho”.

Abo mu muryango wa Ahishakiye Mutoni bavuga ko umukobwa wabo yabonye izuba tariki 07 Ukwakira 2005, yiga amashuri abanza, akomeza ayisumbuye ageze mu mwaka wa kabiri ntibyakunda ahagarikira aho, ngo akaba yarakundaga kuvuga ko atazapfa atabonye Paul Kagame, koko akaba yarapfuye amaze kumwemerera ko azamutora tariki 15 Nyakanga 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ari mu nababajwe cyane n’urupfu rwa Ahishakiye Mutoni.
Inzego z’umutekano zisezera bwanyuma kuri Ahishakiye Mutoni.
Dr Sindikubwabo Jean Nepo, Senateri Mureshyankwano n’abandi bayobozi mu muryango FPR-Inkotanyi basezeye kuri Ahishakiye Mutoni.
Kuri uwo mugorob, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahise isohora itangazo risobanura uko byagenze.

Related posts

Perezida Macron yanze gufata ibipimo by’u Burusiya bya Covid-19 kubera umutekano we.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR: Abo muri Komite ya Karuranga mu butabera; UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyirubutungane Papa Francis yiteguye gusura Korea ya Ruguru.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment