Nyuma y’uko tariki 11 ukwakira muri uyu mwaka Minisiteri yUbucuruzi n’Inganda, MINICOM isohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda, bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko basubijwe kuko iterambere ry’imiryango yabo ryagendaga biguru ntege kuko abenshi aho gukora akazi ngo biteze imbere agatima kahoraga karehareha ngo bigire muri iyi mikino izwi nk’ibiryabarezi.
Bamwe mu baganiriye na WWW.AMIZERO.RW , bavuze ko batangiye kuryama bagasinzira. Umurungi Charlotte utuye mu Mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi yagize ati: “Imana ishimwe umugabo wanjye yatangiye kujya ataha kare, mbere nazindukaga njya gucuruza agasigara aryamye yabyuka akajya mu kazi, amafaranga abonye akajya kuyakina agataha imbokoboko anyuka inabi, imitsi yareze asa nk’utahiriwe n’umunsi ndetse n’igihe yabaga akiriye yahitaga anywamo inzoga asigaye nayo akayakina. Nari narumiwe kandi narihebye ariko ubwo izi mashini zikumiriwe twizeye ko biradufasha tukongera kubana neza n’abo twashakanye n’umwanya wo kuganira ku cyateza imbere umuryango n’Igihugu muri rusange”.
Akimanizanye Liliane wo mu Murenge wa Cyanzarwe, we yagize ati: “N’ubwo byaciwe ariko iwacu hari aho biri gukinwa mu ibanga nko mu ngo z’abantu. Dushyigikiye ko ingamba zakomeza gufatwa no gukora igenzura rihamye bigacika burundu kuko imikino y’amahirwe ikiza bamwe ariko iyo hatabayemo kwigengesera no guhugura abantu byimbitse kuri yo aho kuba igisubizo iba ikibazo”.
Abagabo batungwa agatoki cyane mu gukina iyi mikino ariko bo ntibabivugaho rumwe. Umwe muri bo witwa Uwishema Eric utuye mu Murenge wa Nyundo mu Kagari ka Bahimba we arabyemera ndetse akavuga n’ububi bwabyo kuko ngo bidindiza ubukungu ndetse ngo hakaba hari n’abagore babyishoramo.
Yagize ati: “Njye nasaga nk’uwabaswe ni ukuri. Hari igihe nagiye kugurisha ihene bampa ibihumbi 40 Frw aho gutaha njya mu kabari mfata icupa rimwe ry’ugwagwa ayo bangaruriye mfatamo ibiceri 600frw nyashyira mu kiryabarezi kimpa ibihumbi bitatu, nshyiriramo igihumbi kimwe yose kirayarya. Nakomeje gutyo nziko ndya birangira ay’ihene yose nyamaze, naratashye ndara ndwana n’umugore wanjye. Njye ndemeza ko iyi mikino yakenesheje benshi inakurura umwiryane mu ngo gusa yaba abagabo twakinaga iyi mikino cyane, gusa hari n’abagore twahuriraga kuri izi mashini twese dukina, mbona iyi mikino mbere yo kwemererwa ko ikinwa mu Gihugu n’ubwo yahagaritswe n’igihe yagaruka hajya habaho gusobanurira abashaka kuyijyamo byinshi kuri yo kuko iterambere rya benshi nanjye ndimo ryarahatikiriye”.
Icyemezo cyo guhagarika ibiryabarezi cyaje nyuma y’aho MINICOM izengurutse hirya no hino igafata izi mashini, bagasanga hari ba nyirazo badafite ibyangombwa bibemerera kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda ndetse hari n’izitujuje ubuziranenge, ndetse ngo hari hagamijwe no kumenya abakora badafite ibyangombwa byo kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda kuko ngo hari n’aho bavumbuye ziteranyirizwa mu ibanga.



Yanditswe na Yves MUKUNDENTE @WWW.AMIZERO.RW