Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Nyuma y’ibihe bikarishye bya Covid-19, Chorale Sion yasubukuye ivugabutumwa mu zindi Ntara [AMAFOTO]

Nyuma y’imyaka isaga ibiri nta bitaramo cyangwa se ibiterane kubera Covid-19, Chorale Sion yo mu Itorero rya ADEPR Jenda, yongeye gusubukura ingendo z’ivugabutumwa zikorewe hanze y’Intara babarizwamo, ibintu bavuga ko ari amashimwe akomeye ku Mana ishobora byose.

Mu rugendo rwabo rwa mbere bakoze kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022 mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, basuye Paruwase ya ADEPR Bukane, maze bavuga Imana karahava, n’ubwo imvura yo muri Mata nayo yari yigize ndanze, ntibayitinye bakorera ivugabutumwa hanze mu rwego rwo gushimangira ko satani yatsinzwe.

Mu giterane cyateguwe na Chorale Ubutumwabwiza yo kuri Paruwasi ya Bukane, mu ntego igira iti ‘Byuka urabagirane‘, abaririmbyi bayo bemeje ko bateguye iki giterane bashaka gufasha abakirisito kuva mu ngaruka z’icyorezo Covid-19. Bavuze ko batumiye Sion kuko ngo bazi ko ifasha imitima ya benshi kandi ikaba ari Chorale imenyereye ivugabutumwa yaba iryo mu bihe bisanzwe n’ibidasanzwe.

Bamwe mu bitabiriye amateraniro yombi ndetse n’igitaramo cya nyuma ya Saa sita (Concert) baganiriye na WWW.AMIZERO.RW bemeje ko ntako Imana itabagize kandi ko bongera kubona ubwiza bw’Imana no guhemburwa binyuze mu ndirimbo. Bemeje ko ngo n’ubwo imvura yabaye nyinshi nyuma ya Saa sita kandi bari hanze, batakanzwe nayo kuko ngo bari banyotewe n’ibihe nk’ibyo byo kubana n’Imana bari kumwe n’abaririmbyi.

Umuyobozi wa Chorale Sion, bwana Maniriho John, yashimye Imana ko yemeye ko bongera gusubukura ingendo, avuga ko ivugabutumwa ari bwo buzima bwabo, ashima cyane Paruwasi ya Bukane by’umwihariko Chorale Ubutumwabwiza yabatumiye, avuga ko ‘ibi bishimangira igihango bagiranye’ ndetse ko binatumye babonako bafite abakunzi benshi mu Mujyi wa Musanze.

Uyu muyobozi yakomeje avugako iri vugabutumwa ryo kuri Bukane ribaye urufunguzo rw’izindi ngendo nyinshi. Yavuze ko Sion ubu iri mu bikorwa byinshi kandi biteza imbere ivugabutumwa rijyanye n’igihe. Uretse ibyuma by’umuziki bigezweho baherutse kugura, yemeje ko ubu Chorale Sion yakemuye ikibazo bakundaga guhura nacyo cyo kubona aho batunganyiriza indirimbo (Studio), bakaba bamaze kwiyuzuriza Studio igezweho izajya itunganya indirimbo zabo, ndetse akaba yahamagaye n’abandi bose babishaka ko babagana bakajya batunganyirizwa indirimbo mu buryo bugezweho kuko ngo bafite abanyamwuga babyize mu mashuri y’umuziki agezweho.

Muri iki giterane cyabaye kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba, Chorale Sion yari kumwe kandi na Chorale Ubumwe na Chorale Twubakinkuge zo kuri ADEPR Bukane ndetse n’abakozi b’Imana barimo Rev Pastor Bizimana Kazungu Charles, Umushumba wa Paruwasi ya Bukane ndetse n’Umushumba wa Paruwasi ya Jenda wari waherekeje Chorale Sion.

Chorale Sion ADEPR Jenda yatangiye mu 1995, itangira mu mikoro macye, gusa hamwe no gufashwa n’Imana igenda izamuka ku buryo ubu imaze kugira abaririmbyi basaga 90, ikaba kandi ifite Imizingo itatu y’amajwi n’umwe w’amajwi n’amashusho. Mu bihe bya Covid-19 ntibicaye kuko babashije kwigurira ibyuma by’umuziki bya Miliyoni hafi 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gutegura iri vugabutumwa, kuwa gatandatu tariki 23 Mata 2022, abagize Sion Family bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gusura abarwayi kuri Poste de Santé ya Jenda, basura abarwayi baharwariye, babaha ubufasha bw’ibyubaka umubiri ndetse n’ijambo ry’Imana ryubaka ubugingo ari nako bakomereje ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, aho basuye abarwayi baharwariye muri service zose, baboneraho kubabwira ko Yesu akiza kandi ko Imana ari urukundo ndetse umugambi wayo kuri bo ari ukubagirira neza.

Tessy yarahogoje karahava.
Umunezero wari mwinshi ndetse wasesekaye inyuma
Abaririmbyi n’abakristo bari bitabiriye ku bwinshi

Related posts

Wizzy Maker: Umuhanzi muto mu myaka, mukuru mu bikorwa agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo muri Uganda [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Miss Rwanda 2022: Abakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru bamenyekanye [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Umunyarwandakazi Furaha Appoline ari guhatana mu irushanwa rya “Miss Culture International” [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal April 25, 2022 at 10:33 PM

Sion Choir ADEPR Jenda mukomeze muzamure ibendera rya Kristo !! Ni ukuri ivugabutumwa ryanyu rifasha benshi.

Reply

Leave a Comment