Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, mu rwego rwo kwishimira ibyiza bagezeho, bashyikirije inzu ebyiri bamwe mu baturage batishoboye bubakiwe na bagenzi babo muri uyu Murenge, banabagenera ibiribwa.
Bamwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, bagaragaje akanyamuneza n’umunezero bavuga ko bishimiye ibyo bamaze kugeraho birimo amazi meza, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi.
Bwana Gatera ni umwe mu bubakiwe inzu baremewe uyu munsi, mu mvugo yuje ibyishimo byinshi, yashimiye RPF Inkotanyi kuko ngo uretse kuba yaramuhaye umutekano, imuhaye inzu nziza yo kubamo hakiyongeraho n’ibiribwa.
Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Remera, Kagame Alex yagize ati: “Njye nakuriye muri uyu Murenge ntawigeze acyeka ko hari igihe Remera izabona amashanyarazi cyangwa amazi meza ku rwego tubibona ubu, nta n’umuntu wari uzi ko igihe kizagera umuntu akivuza atagurishije isambu. Ibyiza RPF yatwigishije nibyo tuvomamo uku gufashanya no kuremerana”.
Inteko rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi ni ihuriro abanyamuryango bahuriramo bakishimira ibyiza bagezeho, bakanafata ingamba ku bindi bikorwa biri mu ifasi bakoreramo cyangwa se ibyo bateganya nka moteri ya Guverinoma.