Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi w’icyubahiro wa ULK yitabye Imana.

Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC akaba na Perezida w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki tariki 13 Mutarama 2023.

Byavuzwe ko Prof Kalisa Mbanda yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azize uburwayi butamaze igihe kinini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Munyaneza Charles, yatangarije Igihe ati: “Turacyashaka amakuru ariko uriyo ambwiye ko yitabye Imana. Ni mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe”.

Yakomeje avuga ko manda ya Prof Mbanda muri Komisiyo y’amatora yari yararangiye ariko yajyaga mu kazi ndetse n’umusibo ejo yagiyeyo. Icyakora uyu munsi ntabwo yagiyeyo ahubwo yabyutse ajya mu rwuri rwe avayo ajya kwa muganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe birangira yitabye Imana.

Prof Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Icyo gihe yasimbuye Prof Karangwa Chrysologue.

Prof Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor) wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yakoze mu bigo bitandukanye bikomeye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) nk’impuguke mu mishinga iteza imbere abaturage kuva mu 1990-1995.

Igihe cye kinini yakimaze mu burezi kuko yabaye Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR hagati ya 1995-1998, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Impuguke mu igenamigambi ishinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’icyaro n’ibidukikije hagati ya 2000-2003, aba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

Nyuma yaho, Prof Mbanda yakoze nk’impuguke akorana n’ibigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG ,MINAGRI/RSSP n’ibindi.

Prof Mbanda kandi yigeze kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu 2006.

Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology) yayivanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi, ari naho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu buhinzi nka ’Tropical Agriculture Engineer’.

Prof Kalisa Mbanda (Chancellor) aganira na Prof Dr Rwigamba Balinda washinze ULK tariki 23 Ukuboza 2022 muri ULK Gisenyi/Photo Amizero
Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor) wa ULK.

Related posts

Mudahusha ukaze ku Isi ushobora kurasira muri Km 3.2 agahamya yageze muri Ukraine.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Abiswe ‘abuzukuru ba shitani’ bakomeje guhangayikisha Akarere.

NDAGIJIMANA Flavien

Togo: Igisirikare cyarashishije indege abana barindwi nyuma yo kubita inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment