Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

DRC: Depite Safari ukomoka i Masisi yasabye EACRF kureka kuba indorerezi kuri M23.

Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Oyobangira (Ayobangira) Safari ukomoka mu gace ka Masisi muri Kivu ya Ruguru, yifatiye ku gahanga Ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EACRF ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo, azisaba kureka kuba indorerezi ahubwo zigakora icyazizanye.

Depute Ayobangira Safari, avuga ko izi ngabo ziza muri DR Congo zari zifite inshingano z’ibanze zo guhashya no kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo, ku ikubitiro hakaza umutwe wa M23.

Ibi ariko ngo si ko byagenze kuko ngo nyuma yo kugera ku butaka bwa DR Congo, izi ngabo zahise zihindura ubutumwa, maze ngo aho guhashya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro, zitangira kuzana gahunda yo kurema Zone Tampo (igice kitarangwamo Ingabo) hagati ya FARDC na M23.

Ku bwa Depite Ayobangira Safari, ngo izi ngabo zagakwiye gukora Burigade (Brigade) y’ingabo zidasanzwe imeze nk’iya MONUSCO ( Brigade d’Intervention) yarwanyije M23 hagati y’umwaka wa 2012-2013 ikabasha kuyirandura.

Ati: “Ingabo za EAC zaje aha iwacu muri DR Congo zifite ubutumwa bwo guhashya no kurandura imitwe yitwaje intwaro harimo na M23 ariko zihageze zahise zihindura ubutumwa bwazo zitangira kurema Zone Tempo hagati ya FARDC na M23”.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo mvuze ngo tuzirukane zive mu Gihugu cyacu, ahubwo nazisabaga ko zahindura imyitwarire yazo zigashyira mu bikorwa ubutumwa bwazizanye. Zigomba kugaba ibitero kuri M23 n’inindi mitwe yitwaje intwaro”.

Depite Ayobangira Safari, yakomeje avuga ko guhagarara hagati ya FARDC na M23 atari bwo butumwa bwazizanye mu Burasirazuba bwa DRC, kuko ngo ako kazi na MONUSCO ishobora kugakora kandi neza bitabaye ngombwa ko hitabazwa izindi ngabo z’amahanga.

Yongeyeho ko Inteko Ishinga amategeko ya DR Congo igomba kotsa igitutu Guverinoma ikayibaza niba ubutumwa bw’izi ngabo bwarahindutse, abanyekongo bakabimenya kuko ngo zigaragaza kenshi nk’umuhuza w’ibiganiro hagati ya FARDC na M23 kandi atari cyo cyazizanye muri DR Congo.

Depite Ayobangira Safari ukomoka muri Masisi.

Related posts

Musanze: Imbogo ebyiri zari zatorotse Parike y’Ibirunga zarwanye ziricana [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 6

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Goshen ADEPR Muhoza yongeye gutaramira muri Kigali hahembuka benshi [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment