Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Abayobozi ba M23 bahuye n’umuhuza Uhuru Kenyatta.

Ibiro by’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ubu akaba ari umuhuza w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo na M23, byasohoye itangazo rijyanye n’ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba M23.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa n’intumwa ayoboye bahuriye n’umuhuza Uhuru Kenyatta i Nairobi muri Kenya, baganira ku bijyanye no gukomeza kuva mu bice bari barigaruriye.

Itangazo rivuga ko Umutwe wa M23 wiyemeje gukomeza kuva mu duce wafashe mu rwego rwo kugaragaza ubushake mu gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano kemejwe.

M23 kandi ngo yiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’Ingabo z’Umuryango wa EAC zigenda zifata uduce twahozemo inyeshyamba. Ibi biri mu myanzuro yari yafashwe n’Abakuru b’ingabo z’Ibihugu bya EAC mu nama yabereye i Bujumbura mu Burundi.

Itangazo ry’ibiro bya Uhuru Kenyatta rivuga ko M23 yiyemeje gukomeza kuva mu bice yafashe kandi bikagenzurwa n’ingabo za EAC n’urwego rushinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, rwa ICGLR, ndetse hemejwe ko abavuye mu byabo n’impunzi bakomeza gutaha mu ngo zabo.

M23 yasabye ko umuhuza aharanira ko amahoro agaruka muri DR Congo, ndetse basaba ko imitwe y’inyeshyamba yaba iyo muri DR Congo n’ikomoka hanze yayo irambika intwaro hasi, kandi igahagarika ibitero kuri M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo mu mahoro.

Inama y’umuhuza Uhuru Kenyatta n’abayobozi ba M23 ngo yasanze hari intambwe iterwa mu kugaruka kw’ituze mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ngo abavuye mu byabo batangiye gusubira mu byabo.

M23 yagaragaje ko ishyigikiye ubushake bw’Ibihugu by’Akarere mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa DR Congo, by’umwihariko inama iheruka guhuza Uhuru Kenyatta, Perezida Ndayishimiye Evariste ndetse na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Ngo yanashimye ko ibiganiro bitaha bizaba mu kwezi kwa Kabiri bizabera muri Congo mu rwego rwo kubyegereza bene byo nk’uko tubikesha Umuseke.

Ubusanzwe Leta ya DR Congo ivuga ko M23 ari umutwe w’Iterabwoba, ko itaganira na wo, gusa mu biganiro byahuje u Rwanda na DR Congo i Luanda muri Angola, hemejwe ko M23 iva mu bice yafashe noneho Leta ikabona kuganira na bo.

Ntihavuzwe niba mu biganiro bitaha bizahuza Abanye-Congo ku mutekano mucye wo mu Burasirazuba bw’Igihugu, uyu mutwe wa M23 nawo uzemererwa kubyitabira.

Bamwe mu Bayobozi ba M23 bahuye n’umuhuza Uhuru Kenyatta.

Related posts

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda ntiruzatera ariko rwiteguye kurwana intambara rwashozwaho.

NDAGIJIMANA Flavien

Igitego rukumbi cya Muhadjili gifashije AS Kigali gusezerera KCCA muri CAF confederations Cup.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment