Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

DR Congo: Umukuru w’urwego rw’ubutasi yashatse guhirika Perezida Félix Tshisekedi wari mu nama muri Ethiopia Imana ikinga ukuboko.

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Umukuru w’ubutasi (ANR) afatanyije n’umujyanama wa Perezida mu by’umutekano  Francois Beya, bagerageje guhirika ku butegetsi (Coup d’état) Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi wari witabiriye inama y’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma i Addis Ababa muri Ethiopia, Imana igakinga ukuboko.

Iyi nkuru yakomeje gucicikana mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku mbuga nkoranyambaga kuva Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Gashyantare 2022, aho bamwe mu basirikare bakuru ba DR Congo batawe muri yombi, muri bo hakaba harimo Umukuru w’Ibiro by’Iperereza, ANR n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida, François Beya.

Visiondemidi.net, ikinyamakuru cyo muri Congo, cyatangaje ko Umukuru w’Ubutasi na bamwe muri bagenzi be basanzwe bakorana bahagaritswe bakaba batangiye guhatwa ibibazo. Iki gikorwa kandi cyavuzwemo bamwe mu bayobozi b’ingabo za Congo (FARDC) bo muri Rejima ya 14, bakuriwe na Gen.Mayanga usanzwe ari mubyara w’uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila. Iki kinyamakuru  gikomeza kivuga ko  ihirikwa ry’ubutegetsi ryagombaga kuba  ejo kuwa Gatandatu taliki 05 Gashyantare 2022 ubwo Perezida Tshisekedi atari mu Gihugu kuko yari mu nama y’Ubumwe bwa Afurika.

Perezida  Tshisekedi wagezwe amajanja adahari, yakoze ihererekanya bubasha ku mwanya w’umuyobozi wa AU yari amazemo umwaka, asimburwa na Perezida Macky Sall wa Senegal.

Akimara kumenya aya makuru ko hari abashaka kumukura ku mwanya wa mbere mu Gihugu, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse igitaraganya i Addis Ababa aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yerekeza my Gihugu cye.

Perezida Tshisekedi yagarutse mu Gihugu igitaraganya mu gihe uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya, umuyobozi w’ingabo zikorera mu murwa mukuru wa Kinshasa, Rejima ya 18, Gen Mayanga na bamwe mu bakozi b’ikigo cy’ubutasi, ANR, bari guhatwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza, kubera ibyo bakekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ikinyamakuru Politico cyo muri Congo, cyatangaje ko François Beya yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ari mu mugambi wo kugirira nabi Tshisekedi afatanyije na bamwe ku bayobozi bakuru, nyuma y’uko ayo makuru aguye mu matwi y’inzego z’umutekano nazo zigahita zitangira iperereza ari naryo ryatumye Beya afatwa agahatwa ibibazo. 

François Beya wafatwaga nk’umwe mu bikomerezwa by’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yanabaye mu butegetsi bwa Joseph Kabila aho yari ashinzwe urwego rw’abinjira n’abasohoka. Gusa ariko ibintu bimaze iminsi bitifashe neza kuri uyu Beya kubera umubano wihariye afitanye na Kabila wahoze ayobora Congo ndetse bigakekwa ko yashoboraga kwigaranzura Tshisekedi, mu gihe iki Gihugu cyitegura amatora umwaka utaha wa 2023.

Umugabane wa Afurika ukomeje kurangwamo ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato kuko mu gihe cya vuba, ihirikwa ryabaye muri Mali, Guinea Conackry na Burkina Faso aho abasirikare bakuyeho ubuyobozi bw’abasivire kuko ngo hari byinshi bwari bwarananiwe gukorera abaturage.

General Mayanga
Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Francois Beya.

Related posts

Inzu ikoreramo Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro.

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi: Leta iraca amarenga ku bijyanye no gukingira abaturage bayo Covid-19

NDAGIJIMANA Flavien

Argentine y’igihangage Lionel Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment