Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

PNL : Habonetse amakarita y’umutuku 2 mu mukino Musanze FC yasubiriye Etincelle FC 3-1

Mu mukino wabonetsemo ikarita y’umutuku ku mpande zombi, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2021 ku kibuga Ubworoherane Stadium Musanze FC itsinze Etincelle FC 3-1, bigarurira icyizere umutoza Seninga Innocent wabonye itsinzi ye ya mbere mu rugo mu mukino wa shampiyona Primus National League mu itsinda rya C.

Birasa n’aho kwinjizwa ibitego mu minota ya mbere byabaye umuco kuri Musanze FC yagaragaje ko ifite ikibazo mu bwugarizi n’ubwo umutoza Seninga Innocent yari yakoze impinduka 5 muri 11 babanza mu kibuga.

Ku munota wa 12 gusa, umunyezamu Ndoli Jean Claude umuntu yakwita umukinnyi w’umukino yari amaze guhindukizwa na Songa Isae watsinye Etincelle FC igitego cya mbere muri uyu mukino. Ntibyatinze ko Musanze FC ibona igitego cyo kwishyura kuko ku munota wa 14 , kuri penaliti yinjijwe na Mutebi Rachid.

Ku munota wa 36 w’umukino, Musanze FC yari yihariye umukino yaje kubona igitego cya kabiri, igitego cyinjijwe na kapiteni wayo Twizerimana Onesme, 45 y’igice cya mbere irangira ari ibitego 2-1.

Amakipe yombi yagarutse asatirana ubona ko anyotewe n’intsinzi, bityo ishyaka ryinshi ryaranze uyu mukino uhuza aya makipe yombi ahora ahanganye riza gutuma habonekamo amakosa menshi ku mpande zombi maze ku munota wa 73, Olivier Osomba wa Etincelle wari ufite ikarita y’umuhondo abona ikarita y’umuhondo ya kabiri, bityo ashohorwa mu kibuga.

Ishyaka ryari ryose ari nako baterana amagambo ku makosa yakorerwaga ku mpande zombi

N’ubwo Etincelle FC y’umutoza Ally Bizimungu yari idafite abakinnyi buzuye yakomeje gusatira maze ku mupira yari acomekewe neza, Songa Isae aza gucika ba myugariro ba Musanze FC maze ku munota wa 83 Dushimumugenzi Jean abona ikarita itukura nyuma yo kugwisha uyu musore unyaruka cyane imbere gato y’urubuga rw’amahina.  

Ku munota wa 93 (Uwa 3 w’inyongera, Musanze FC yabonye igitego cya 3 cyinjijwe na Akayezu Jean Baptitse witsinze mu izamu ryari ririnzwe na Dominique Nsengiyumva, bityo umukino urangira ari ibtego 3 bya Musanze FC kuri 1 cya Etincelle FC.

Mu yindi mikino yabaye, mu itsinda C, AS Kigali yatsinze Police FC 2-0. Naho mu itsinda D, Marine FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-1 mu gihe Espoir FC yatsibuye Mukura VS igitego 1 ku busa.

Mu itsinda C Musanze  FC iherereyemo, AS Kigali ni iya mbere n’amanota 12 kuri 15 ikurikiwe na Police FC ifite amanota 9 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 6 naho Etincelle ikaba ku mwanya wa nyuma n’amanota 3.

11 Ba Musanze FC babanjemo
11 ba Etincelle FC babanjemo

Mu itsinda D Marine FC, irayoboye n’amanota 10, Espoir FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 9, Sunrise FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 7 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.

Ku munsi usoza amatsinda, muri uri tsinda rya C, Musanze FC izasura AS Kigali naho Police FC yakirwe na Etincelles FC kuri Stade Umuganda. Mu itsinda rya D, Mukura VS izakira Marine FC mu gihe Espoir FC izakira Sunrise FC.

Related posts

Rayon sport yikuye i Rubavu, APR FC ikubitira mu gafuka Bugesera FC

NDAGIJIMANA Flavien

Indege ya SU-30 y’Igisirikare cya Uganda yagabye igitero gikomeye muri DR Congo.

NDAGIJIMANA Flavien

Wisdom School: Ubumenyingiro bwihariye hirya y’amasomo nk’uburyo bwo gutegurira umunyeshuri guhangana n’ubuzima

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment