Amizero
Ahabanza Amakuru ITEGANYAGIHE

Umuhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga wangijwe n’imvura watangiye gusanwa.

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021 nibwo byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba bwana Habitegeko François ko ibikorwa byo gusana umuhanda Ngororero-Muhanga byatangiye.

Igice cy’uyu muhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira cyangwa se Mukamira-Ngororero-Muhanga cyatwawe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi kuwa 11 uku kwezi kwa Gatanu 2021. Iyi nkangu yatwaye uyu muhanda urenze ahitwa Gatumba ni mu Murenge wa Gatumba muri Ngororero.

Icika ry’uyu muhanda ryateje ibibazo byinshi yaba abawuturiye ndetse n’abawukoresha kuko ingendo zahise zihagarara. Bamwe mu bawukoresha bahise biyambaza inzego zitandukanye z’ubuyobozi basaba ko wakorwa mu maguru mashya kugirango ubuhahirane bukomeze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba bwana Habitegeko François akaba yahumurije abakoresha uyu muhanda ababwirako ibikorwa byo kuwusana byatangiye. Ati: “umuhanda wa Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba watangiye gusanwa”. Yashimiye abaturage bakomeza kuba hafi ubuyobozi bwabo anavuga ko nabo bashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bubitaho bukabatabara vuba mu gihe cy’amage.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iherutse gutangaza ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi ituma inkangu n’imyuzure bikomeza kwiyongera mu bice bitandukanye by’Igihugu, abaturarwanda basabwa kwitwararika.

Iyo Minisiteri yasabye abatuye mu manegeka akabije ashyira ubuzima bwabo mu kaga kwihutira kwimuka, kurinda inzu kwinjirwamo n’amazi, gusibura inzira z’amazi no gufata izindi ngamba zo kwirinda ibiza.

MINEMA yatanze umuburo nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’Igihugu hakomeje kugaragara ikibazo cy’imvura nyinshi, iteza ibiza hamwe na hamwe, aho nko mu Karere ka Nyamasheke ubutaka bungana na hegitari 12 bwatembye buva aho bwari buri, ingo zisaga 113 zari zituyemo abantu barenga 350 zigerwaho n’ingaruka z’ibi biza, 39 zisenyuka burundu naho izindi 74 ziriyasagura.

Ibi kandi biri kuba mu gihe Meteo Rwanda nayo yatangaje ko muri aya matariki imvura izakomeza kugwa ari nyinshi mu duce dutandukanye, ivuga ko nibura guhera tariki 17 Gicurasi aribwo izatangira kugabanyuka.

Umuhanda Mukamira Ngororero Muhanga ushamikiye ku muhanda Rubavu Musanze Kigali ahitwa ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu. Ni umuhanda unyura mu misozi miremire y’isunzu rya Congo-Nil ukanyura muri Ngororero ukagera mu Karere ka Muhanga wambutse Nyabarongo, wagera mu Mujyi wa Muhanga ukinjira mu muhanda munini Kigali Huye Akanyaru cyangwa Rusizi.

Si ubwa mbere ucitse ugafungwa by’igihe gito kuko no mu mwaka ushize wa 2020 mu mezi nk’aya n’ubundi mu Murenge wa Jomba wacitse bikaba ngombwa ko ufungwa. Ibi kandi byiyongera ku kiraro cya Nyabarongo nacyo rimwe na rimwe kijya cyuzura amazi ya Nyabarongo agatuma uyu muhanda ufungwa.

Related posts

Minisitiri w’Intebe wa DR Congo n’abandi bayobozi bakuru beguye ku mirimo yabo.

NDAGIJIMANA Flavien

“Inzira ntibwira umugenzi kandi ngo intamenya irira ku muziro”. Ibikubiye muri Season ya Kabiri ya Filime Ikiriyo cy’urukundo [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Goshen ADEPR Muhoza yongeye gutaramira muri Kigali hahembuka benshi [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Bimenyimana Jean Damascene May 13, 2021 at 2:50 PM

Nukwishakamo ibisubizo, ubwo Ni igihe gito

Reply
Pascal May 13, 2021 at 4:51 PM

Uyu muhanda nawo uri mu manegeka pe !!! Uziko buri mwaka ufungwa kubera gucika. Gusa nta kundi byagenda kuko unyura mu misozi miremire kandi igwamo imvura nyinshi igateza inkangu.

Reply
Mabe May 13, 2021 at 4:53 PM

Ngororero ndayizi burya imeze nka Rutsiro cyangwa se za Gakenke. Ubutaka bwaho buratemba ukagirango ni itafari rimanuka ku rubaho. Gusa Leta y’u Rwanda ikunda abaturage igaharanirako babona ibyiza.

Reply

Leave a Comment