Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ingabo z’u Burusiya ziri mu mujyi wa Kherson mu majyepfo ya Ukraine, kuwuvamo hakiri kare kuko iza Ukraine ziteguye kuwisubiza mu maguru mashya.
Ingabo za Ukraine ziyemeje gusubirana umujyi wa Kherson nyuma y’iminsi zikubiswe inshuro n’iz’u Burusiya mu ntambara imaze guhitana benshi abandi ikabavana mu byabo.
Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri uyu wa Mbere, Perezida Zelensky yavuze ko ingabo ze zigiye kwisubiza ibice zambuwe n’u Burusiya.
Yagize ati: “Niba bashaka kubaho, iki nicyo gihe cyiza cyo gukiza amagara yabo. Ukraine igiye kwisubiza ibyayo”.
Umujyanama mukuru wa Zelensky, Oleksiy Arestovych yavuze ko ingabo z’igihugu cye zatangiye kugotera ingabo z’u Burusiya mu mujyi wa Kherson no gushwanyaguza ubwato bwagemuriraga izo ngabo.
U Bwongereza bwatangaje ko ingabo za Ukraine zasubiranye imbaraga ku buryo iz’u Burusiya zisumbirijwe, ahanini bitewe n’intwaro zibasha kurasa kure kandi zidahusha Ukraine iri gukoresha.
Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko kuri uyu wa Kabiri muri Kherson haramukiye imirwano ikaze n’ibisasu biturika gusa ngo ntiharamenyekana uri kubirasa niba ari u Burusiya cyangwa Ukraine.
Igisirikare cya Ukraine kiri gukoresha intwaro zigezweho zirasa kure ndetse zidahusha intego zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburayi, ibintu bikomeje gutuma ziyongera akanyabugabo ndetse ngo bikaba biziha icyizere ko zatsimbura iza Putin.
