Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Perezida Tshisekedi yateguje abakunze kumunenga ko bagiye kubona ibyo batigeze babona.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko n’ubwo hari benshi bagiye bamunenga kubera kwihanganira agasuzuguro k’abo yise abanzi b’amahoro ba M23, avuga ko n’ubwo atari byo yari yarifuje ariko ko igihe kigeze ngo ashyire iherezo kuri aka gasuzuguro kandi ko abazaba bariho bazagira ibyo babona.

Ibi Perezida Tshisekedi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku Murwa mukuru i Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023 aho yari kumwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye banasinyanye a  masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho yavuze ko bagerageje kubaha ibyemezo binyuze mu nzira ya dipolomasi (diplomacy).

Ubwo yari abajijwe n’umwe mu banyamakuru impamvu adashyira iherezo ku ntambara iri mu Burasirazuba bw’Igihugu ayoboye kandi ubwo yiyamamazaga yarijeje abaturage ko nibamutora azashyira iherezo ku mutekano muke uri mu Burasirazuba, yibaza niba ibi bitagaragara nk’intege nke cyangwa se kutazirikana ibyo yemereye abaturage, maze mu kumusubiza avuga ko “gukunda amahoro bitavuze kugira intege nke”.

Yagize ati: “Nibyo narabivuze kandi ndacyabikomeje. Gusa mwibukeko kiriya ari ikibazo kimaze imyaka hafi 30. Kuba dukunda amahoro bituma hari ababifata nk’intege nke ariko si byo kuko twategereje inzira y’amahoro gusa bigaragara ko abo [M23] banze kumva tukaba tubona amaherezo cya gisubizo nyacyo ari cyo kigezweho, ntabwo ari byo twifuzaga ariko turabona ari wo muti nyawo. Abazaba bahari muzabibona ku buryo bazahinduka amateka ndetse nta n’uzongera kutwibeshyaho”.

Perezida Tshisekedi yavuze ko kuba barahisemo inzira y’amahoro nk’uko bikubiye mu masezerano ya Addis – Abbaba ndetse na Nairobi, bakomeje kwizerako imitwe yose yitwaje intwaro izazishyira hasi ikajya aho yagombaga kwegeranyirizwa (cantonement), kugeza ubu M23 ngo akaba ari yo yanze kuzishyira hasi ngo yerekeze iya Rumangabo, ibigaragaza ko hari ikindi ishaka ngo kandi vuba cyane ikaba igiye kukibona.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  yeruye ko yiteguye guhangana  bikomeye n’inyeshyamba za M23 ndetse ngo adasize n’abayihishe inyuma kuko ngo kuri ubu noneho yizeye igisirikare cye mu bushobozi bw’imyitozo ndetse n’ibikoresho bigezweho, ibintu yavuze ko byamusabye umwanya kugirango yubake ibyari byarashegeshwe n’umwanzi wakunze kubinjirira.

Ni kenshi Perezida Tshisekedi yakunze gushyira mu majwi u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma ya M23 mu bikoresho, imyitozo ndetse ngo hakaba hari n’abasirikare kabuhariwe b’u Rwanda barwana ku ruhande rw’uyu mutwe akunze kwita umutwe w’abanyamahanga kuko ngo benshi mu bawugize baturuka muri Uganda no mu Rwanda n’ubwo ngo baba bafite aho bahurira n’Igihugu ayoboye.

Tshisekedi uherutse kwemezwa n’Ishyaka rye nk’umukandida uzahatana mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, yijeje abanyekongo ko amatora azaba kandi akagenda neza kuko ngo ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba kigiye kuba amateka maze ngo abaturage bakagira ubuzima bwiza ari nako bajya mu bikorwa by’iterambere rirambye ry’Igihugu cyabo.

DR Congo ihanganye n’umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abavuga ikinyarwanda ndetse ngo ukaba unarwanya akarengane n’imiyoborere mibi muri rusange. N’ubwo mu Burasirazuba habarizwa imitwe yitwaje intwaro igera mu ijana na mirongo, M23 ni yo ibonwa nk’ikibazo kuri Leta kuko yamaze kwigarurira ibice byinshi bya Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Ibimodoka bitamenwa n’amasasu bigezweho bya FARDC biri mu bishingirwaho na Perezida ko agiye kurangiza M23 n’abayifasha bose.
Abasirikare badasanzwe ba DR Congo bafite ibikoresho bigezweho ni bo Tshisekedi ahanze amaso.
Perezida Tshisekedi yatangaje ibi ari kumwe na mugenzi we w’u Burundi wari wamusuye i Kinshasa.
Abayobozi b’Igisirikare cya M23/ARC gikomeje kuba umuzigo kuri Leta ya Kinshasa.

Related posts

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville.

NDAGIJIMANA Flavien

Umugambi mubisha wa Amerika wo gufasha Ukraine mu ikorwa ry’intwaro z’ubumara watahuwe n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yafashe Kitshanga yemeza ko itarongera kuwurekura nk’uko byagiye bigenda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment