Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira imibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

Uru ruzinduko yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we Denis Sassou Nguesso, rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 13 Mata 2022.

Uru ruzinduko, ni urushimangira ubucuti bwimbitse busanzwe hagati y’abakuru b’Ibihugu byombi ndetse cyane cyane ku mibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, abayobozi bombi bagirana ibiganiro, hakaba ubutumwa Perezida Kagame ageza ku Nteko Ishinga amategeko ya Congo ndetse n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Bisobanurwa ko umubano mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika ya Congo na Repubulika y’u Rwanda atari uwa none kuko watangiye ku itariki ya 17 Kanama 1982.

Perezida Kagame na Mugenzi we wa Congo
Akarasisis ka gisirikare mu byakirijwe Paul Kagame
Paul Kagame yereka Nguesso abayobozi bajyanye nawe.

Related posts

Togo: Igisirikare cyarashishije indege abana barindwi nyuma yo kubita inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Bitarenze ukwezi kumwe ikibazo cy’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda kizaba cyakemutse.

NDAGIJIMANA Flavien

Blinken yageze i Kigali aho byitezwe ko avuga kuri M23 na Rusesabagina.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment