Uwitwa Mugiraneza Jean Damascène, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kajebeshi, Akagali ka Rega, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, yatawe muri yombi akekwaho kwica umunyerondo wo muri uwo Mudugudu, ubwo yari aje ku irondo yakerewe, mu isanteri (centre) ya Rugarama haruguru gato y’ahazwi nka Sashwara.
Ahagana saa tanu z’ijoro (23h00) ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, mu isanteri (centre) ya Rugarama iri haruguru gato y’ahazwi nka Sashwara, Umudugudu wa Kajebeshi, Akagari ka Rega, Umurenge wa Jenda, nibwo uwitwa Mugiraneza Jean Damascene w’imyaka 30 yateye icyuma Hitimana Alphonse w’inyaka 37 y’amavuko ahita apfa.
Bucyeye bwaho, ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, nibwo amakuru yatangiye kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga nka Watsapp n’izindi, gusa ntibisobanuke neza. Ababibonye biba, bemeje ko ngo “intandaro y’urwo rupfu ari intonganya zatewe no kuba uwari uje ku irondo yaraje yakererewe, maze ntibumvikana, nibwo ushinzwe umutekano ngo amwadukiriye batangira kurwana, amutura mu mugende w’amazi (rigole), hanyuma ngo yirukira mu rugo azana icyuma akimucumita mu gatuza hejuru gato y’ibere, yikubita hasi ubudahaguruka”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, madame Mukandayisenga Antoinette yemereye Umuseke iby’aya makuru, avuga ko ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage ndetse no kubahumuriza. Ati: “Biriya ni ibintu bitari bisanzwe bibaho. Twahise tujya gukoreshayo inama. Nk’umuyobozi ntabwo yari akwiye kwihanira. Niba hariho ubuyobozi hariho amategeko kandi abereyeho gukosora umuntu”. Yakomeje ati: “Umuntu igihe adashatse kumva cyangwa bitakunyuze, hari inzira binyuramo kugira ngo abazwe ibitagenze neza. Ibi ni ibintu dukangurira uwo ari we wese kugira ngo bitazongera kubaho”.
Uyu muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kajebeshi ukekwaho kwica, yatawe muri yombi, akaba acumbikiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Mukamira mu gihe hagikorwa dosiye (dossier) ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha maze ubutabera bukore akazi kabwo. Ubwo twandikaga iyi nkuru twamenyeko uyu ukekwaho kwica umuntu ngo yamaze kwemera ko ari we wamwishe ariko ko yamwishe by’impanuka bitewe n’umujinya ko atari yabigambiriye.
Bamwe mu baturage bavuganye n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW bemeje ko uyu Mugiraneza Jean Damascène asanzwe agira amabi menshi kuko ngo n’ubwo yiyitaga ko ari umurokore, ariko wasangaga afite imyitwarire idahwitse irimo uburakari bukabije, kunywa inzoga zirimo na kanyanga n’ibindi. Bavugako batazi neza ahantu yaba yarakuye icyo cyuma, ngo uretseko yari agifite mu rugo ari naho yagiye kucyizana ubwo yari amaze gushwana na nyakwigendera, bakaba batubwiyeko ariko nta gitangaza kirimo kuba yakwica umuntu kuko ngo na Se umubyara bakunze kwita ‘SINA NDUGU’ amaze imyaka myinshi afunzwe kubera abatutsi bo mu Bigogwe yamaze muri Jenoside, akaba aherutse gutaha ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.
Aba baturage bemeza ko ngo n’ubwo yari ashinzwe umutekano mu Mudugudu batamutoye kuko ngo yari yashyizweho n’abayobozi b’Umurenge nyuma y’uko uwariho watowe yari amaze gupfa urupfu rw’amanzaganya, uyu ukekwaho kwica agashyirwaho by’agateganyo hategerejweko ngo abaturage bazitorera umuyobozi bashaka. Nyakwigendera wakoraga umwuga wo gutwara abantu ku ipikipiki (Motar) yashinguwe kuri iki Cyumweru tariki 10 Mata 2022, benshi muri bagenzi be ndetse n’abandi baturage bakaba bashenguwe n’urupfu rwe. Yasize umugore n’umwana umwe.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ingingo yacyo ya 324 ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu bihanishwa igifungo cya burundu ndetse n’ingingo ya 311 yo muri icyo gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ikaba ivuga ko kwica umuntu wabigambiriye nabyo bihanishwa igifungo cya burundu.




4 comments
Ndababaye pe!
Gusa ni aruhukire mu mahoro.
Mbega ubunyamaswa weeee!!! Uyu mumotari yazize ubusa kweli !! Ubutabera bukore akazi kabwo iyi nkoramaraso ibiryozwe
Ariko abagome baragwira kweli !!! sha njye nabonye ifoto y’umurambo mbonye ukuntu yamuteye icyuma rimwe gusa ntasambe, bigaragaza ko ashobora kuba afite uburambe mu kwica. Imana itabare ubugome mu bantu bushiremo naho ubundi inyamaswa bantu ni nyinshi. Abo yasize bihangane kandi ubutabera bukore akazi kabwo uko bikwiye
Uyu mwicanyi wakoze aya mahano azaburanishirizwe mu ruhame aho yakoreye iki cyaha bibere n’abandi baba babitekereza isomo