Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubuzima Umutekano

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko Igihugu cyiteguye neza uwagerageza kugishozaho intambara.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda nyuma y’ibimaze igihe byigaragaza ko DR Congo yiteguye gushoza intambara k’u Rwanda, ababwira ko nta ntambara Igihugu kizashorwaho bityo ko bakwiriye gukora gahunda zabo batekanye.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi ishize Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, yatangaje ko Igisirikare cya Leta, FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n’u Rwanda ndetse ko cyitabaje Ibihugu byo muri SADC.

General Chico Tshitambwe aherutse kugirira uruzinduko mu Bihugu bitandukanye bibarizwa mu Majyepfo ya Afurika, aho ingingo yari imbere yari ukuganira ku kibazo cy’umutekano n’ubufasha bushobora guhabwa Ingabo za FARDC.

Uyu musirikare mukuru usanzwe ashinzwe Ibikorwa mu Gisirikare cya Congo (Chef d’Etat Major Adjoint Chargé des Operations), yabwiye abanyamakuru ati: “Intambara iduhanganishije n’u Rwanda tuzayitsinda. Ubu turi gushyira imbaraga mu gushimangira umubano wacu ku rwego rw’akarere binyuze muri SADC ndetse n’ubufatanye hamwe n’ibindi bihugu […] Ni yo mpamvu nagiye gushaka abafatanyabikorwa. Twagiranye ibiganiro byiza bizatanga umusaruro guhera ubu.”

Umukuru w’Igihugu yabajijwe icyo atekereza kuri aya magambo, niba abanyarwanda bakwiriye kugira impungenge ku mutekano wabo, asubiza ko bakwiriye gukora gahunda zabo zose batekanye.

Ati: “Ushaka uryame usinzire, wicure wiyongere, ibyo ntabwo ari ikibazo. Ibyo umuntu umwe yaba yaravuze muri Congo, afite uburenganzira bwo kuvuga, ntabwo ibivugwa byose aba ari ukuri cyane cyane iyo bivugwa kuri iki kibazo cyo muri Congo.”

Perezida Kagame yavuze ko amakuru afite ari uko SADC yaba ifite gahunda zo gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.

Ati: “Icyo nzi ni uko SADC ishobora gushaka gufasha ahubwo mu gushaka gukemura ahubwo ikibazo cya Congo”

Kuri we, yavuze ko u Rwanda rumaze igihe kinini rwiteguye kurengera umutekano warwo.

Ati: “Iyo udashaka intambara, urayitegura. Iyo ushaka amahoro witegura intambara, twe dushaka amahoro, ibyo kwitegura twiteguye kera.”

Imvugo ya Gen Tshitambwe yaje nyuma y’igihe gito bitahuwe ko muri Gicurasi, Congo yari ifite umugambi wo gutera u Rwanda, ndetse ko yanabigerageje binyuze mu bitero bya hato na hato byagabwe mu Kinigi.

Muri icyo gihe Ingabo zari mu Burasirazuba bwa Congo zahise zongerwa, hagurwa n’ibikoresho bishya zigomba kwifashisha.

Amakuru yizewe agera kuri Igihe dukesha iyi nkuru ni uko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yongereye ingabo ibihumbi 16 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aziha inshingano imwe rukumbi, yo kunesha u Rwanda akomeje kwita ko ari rwo ruteza intambara zimaze imyaka hafi 30 mu Burasirazuba bw’Igihugu cye.

Perezida Paul Kagame yijeje abanyarwanda ko Igihugu cyiteguye neza uwashaka kugishozaho intambara uko yaza ameze kose.

Related posts

Umutwe wa Hamas wagabye igitero mu Gihugu cya Israel.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yatanze kandidatire ahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

ULK-Gisenyi: Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment