Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire, agenera ubutumwa urubyiruko

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa busoza umwaka wa 2025, yifuriza urubyiruko n’Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2026, anabibutsa inshingano bafite mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rufite agaciro, ruzira umwiryane n’ubunebwe.

Ni mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, urubyiruko n’inshuti z’u Rwanda.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yibanze ku rubyiruko nk’umusingi w’ejo hazaza h’igihugu, asaba ko imbaraga rufite zashyirwa mu bikorwa bifite umumaro.

Yagize ati:  “Mwe rubyiruko muri hano, muri benshi mu Banyarwanda, kuba 75% by’abaturage barengeje gato imyaka 30 ari urubyiruko, ni imbaraga zikomeye cyane.”

Yakomeje ashimangira ko iterambere nyaryo rishingira ku ndangagaciro no kwiyubaka ku giti cy’umuntu, agira ati: “Tugomba gukoresha izo mbaraga dushingiye ku ndangagaciro zacu no ku mirimo ifite umumaro, ibafasha kwiyubaka no kubaka igihugu cyanyu. Ntabwo mushobora kubaka u Rwanda mutarabanje kwiyubaka. Ibyo ni byo mbasaba kandi ni na byo mbifuriza.”

Perezida Kagame yanashimiye abaturage n’inzego z’umutekano uruhare bagira mu gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano byagezweho, avuga ko ari umusingi w’iterambere.

Ati: “Umutekano ndawushimira abaturage, uruhare bawugiramo ni runini cyane. Ikindi ni abasore n’inkumi, bagenzi banyu, abavandimwe banyu, barara ijoro n’amanywa abandi bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze.”

Perezida Kagame asanzwe yifatanya n’Abanyarwanda mu birori bisoza umwaka, aho abafuriza umwaka mushya abashimira uruhare bagize mu iterambere ry’igihugu, abibutsa ko urugendo rugikomeje, ariko rushoboka igihe buri wese yitanga uko ashoboye.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bakoze batizigama mu 2025 kugira ngo igihugu kibe kiza nkuko kiri
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu bityo ko rugomba gukora ibigiteza imbere

Related posts

Perezida Kagame yashimye General Muhoozi ku bikorwa bikomeye yakoze.

N. FLAVIEN

Lycée de Ruhango ‘Ikirezi’ yemeza ko umuhanda bakora ari ikimenyetso cy’ubumenyingiro no kwishakamo ibisubizo.

N. FLAVIEN

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yahawe umuyobozi mushya.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777