Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Trending News Umutekano

Abarwanyi ba Wagner bariye karungu biyemeza guhorera umuyobozi wabo.

Nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi mukuru wa Wagner, Prigozhim, bivugwa ko yaguye mu mpanuka y’indege ya Embraer yavaga i Moscou yerekeza  St Peterburg,  abarwanyi ba Wagner bari muri Belarus bariye karungu, boherereje Perezida Vladimir Putin ubutumwa bwo kwitegura umujinya wabo, mu rwego rwo guhorera umuyobozi wabo.

Urupfu rwa Prigozhim rwemejwe n’abategetsi b’Abarusiya, bavuze ko uwahoze ari umutegetsi b’Abarusiya wigumuye ku buyobozi mu mezi abiri ashize, ari mu bahitanywe n’ingede yaguye mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow kuri uyu wa gatatu tariki 23 Kanama 2023.

Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’u Burusiya TASS, avuga ko abagenzi barindwi, barimo umuyobozi wa Wagner hamwe n’abakozi batatu baguye muri iyi ndege ya Embraer bava i Moscou berekeza i St Peterburg.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abarwanyi ba Wagner muri Belarus nk’uko tubikesha The Express, rigira riti: “Muri iki gihe haravugwa byinshi ku byo itsinda rya Wagner rizakora. Ariko icyo dushaka kubabwira ni ikintu kimwe, tugiye gutangira, guhorera umuyobozi wacu, mutwitege”.

Ibi bibaye mu gihe bivugwa ko Belarus yafunze interineti mu gace aba barwanyi ba Wagner  baherereyemo, nyuma y’amasaha make bashyize iterabwoba ku butegetsi bw’ u Burusiya, nyuma y’aho hatangajwe ko umuyobozi wabo Prigozhim yaguye mu mpanuka y’indege yahitanye abantu 10.

Related posts

Burundi: Hashyizweho Guverinoma nshya, Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe ataha amara masa.

NDAGIJIMANA Flavien

Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yasabiwe gufungwa amezi atandatu

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yabohoye Rugali yari imaze imyaka isaga 16 mu maboko ya FDLR ya Col Ruhinda.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Emy wa Emy August 26, 2023 at 8:03 AM

Nibagabanye ubugoryi ahubwo bayoboke kuko Putin arabakurikiza shebuja !!! Putin ni ikihebe ntawapfa kumuzanaho ubugoryi !! Arakurangiza ubundi nawe akazategereza uruzamurangiza akazisangira shebuja ikuzimu kwa nyamuzinda !!

Reply

Leave a Comment