Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Perezida Kagame yazamuye Lt Gen Mubarakh Muganga ku ipeti rya General.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF yazamuye mu ntera Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, amuha ipeti rya General (inyenyeri enye).

Uku kuzamurwa mu ntera byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda RDF kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023. Muri Kamena uyu mwaka nibwo Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Gen Jean Bosco Kazura wagiyeho mu 2019.

Amwe mu mateka ya Mubarakh Muganga.

Mubarakh Muganga w’imyaka 56, mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka kuva ku wa 4 Kamena 2021.

Gen Mubarakh Muganga yabaye umuyobozi wa Diviziyo ya Kane kuva mu 2008-2012, naho mu 2013-2015 aba umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu mu ngabo z’u Rwanda.

Mu 2016 kugeza muri 2021, yari umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu ngabo z’u Rwanda, ihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba. Ni inshingano yafatanyaga no kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Amaguriro y’Ingabo z’u Rwanda (Armed Forces Shop) ahahiramo Abasirikare, Abapolisi, Abacungagereza n’imiryango yabo.

Gen Mubarakh Muganga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere, yize amasomo ya gisirikare mu bijyanye no gutegura urugamba muri Kaminuza ya Gisirikare yo mu Bushinwa yitwa, National Defense University of PLA, mu 2012.

Muri uwo mwaka kandi yize ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare n’amasomo y’Abasirikare bakuru, n’uburyo bwo kugena ingamba z’ibigo (Strategic Management) muri Kaminuza ya Tsinghua na Kaminuza ya Gisirikare zo mu Bushinwa.

Mu 2008 yize amasomo ya African Strategy Course, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nasser mu Misiri, amasomo ku Bikorwa Mpuzamahanga byo Kugarura Amahoro, n’amasomo ku butumwa bw’Abayobozi Bakuru yayigiye mu Kigo gitoza Kugarura Amahoro [Peace Support Training Centre] cyo muri Kenya aho yize mu 2007.

Mu mwaka wa 2006 Gen Mubarakh Muganga yize imicungire y’Ingabo muri Kenya, Amashuri makuru ya Gisirikare yayize i Lusaka muri Zambia mu 2005, mu gihe amasomo amwinjiza muri ba Ofisiye Bato [Cadet Officer Course] yayigiye i Jinja muri Uganda mu 1988-1989.

Mu bihe bitandukanye Gen Mubarakh Muganga yahawe imidali y’ishimwe irimo Umudali wo Kubohora Igihugu, uwo Guhagarika Jenoside, Umudali w’Irahira rya Perezida, Umudali wo Gutabarira Igihugu hanze yacyo, Ribbon (umudali bambara ku mufuka w’ishati, ibumoso) yo kurwana ku rugamba, iy’ibikorwa by’urugamba n’iy’umuganda.

Lt General Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya General/Photo internet.

Related posts

PNL: Musanze FC isubiriwe na Police FC, Etincelle yigaranzura AS Kigali

NDAGIJIMANA Flavien

Abana basambanywa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango bakomeje kwiyongera.

NDAGIJIMANA Flavien

Mineduc yatangaje ingengabihe y’umwaka w’Amashuri 2021/2022

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment