Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Trending News

RD Congo: Abasaga miliyoni 44 bazindukiye mu matora [Amafoto].

Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basaga miliyoni 44 kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023 bazindukiye mu matora yari ategerejwe na benshi hirya no hino ku Isi. Aya matora akaba akomatanyije kuko hatorwa abayobozi ku nzego zitandukanye.

Aya matora ni ayo kwihitiramo Perezida wa Repubulika, abadepite mu nteko Ishinga Amategeko ku rwego ry’Igihugu ndetse no ku rwego rw’Intara, hakaniyongeraho abajyanama b’amakomini (conseillers municipaux), aba bose bakaba bagomba kuyobora miliyoni zisaga 100 zituye iki gihugu rutura giherereye ku mugabane wa Afurika.

Mu bice bimwe nka Beni, Goma na Lubumbashi, mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6h00) bamwe mu batora bari bamaze gutonda imirongo ku biro by’amatora biteguye gutora n’ubwo hamwe imyiteguro yari igikomeje.

Saa kumi n’ebyiri n’igihe (6h30), mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri Site y’itora iri kuri EP Matunda, hari bamwe mu batora bataribona kuri lisiti n’ubwo igikorwa cyo kumanika lisiti cyaraye kibaye, ibi bigatuma batinda kujya ku mirongo ngo amatora atangire.

Hafi saa moya n’igice (7h30) zageze amatora ataratangira mu bice bimwe bya Goma. Nko kuri site ya Carmel, abatoresha ba Komisiyo y’amatora (CENI), bakoraga ubutaruhuka kugirango bashyire ku murongo buri kimwe cyose hanyuma amatora ashobore gutangira n’ubwo bigaragara ko aya matora ashobora kurangira atinze ukurikije igihe cyari giteganyijwe.

Mu matora yo kuri uyu wa Gatatu, abakandida babiri nibo bahanganye cyane. Abo ni Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo usanzwe ku butegetsi akaba ashaka manda ya kabiri na Moïse Katumbi wigeze kuyobora Katanga akaba na nyiri TP Mazembe (Ikipe y’umupira w’amaguru ikunzwe muri RDC no muri Afurika), nawe wifuza kwicara ku ntebe iruta izindi muri DR Congo.

Kwiyamamaza muri aya matora byaranzwe n’imvugo zikakaye zakoreshejwe cyane na Perezida Félix Tshisekedi, wakunze kwibasira u Rwanda n’abanyarwanda, yemeza ko ari bo bateza umutekano muke Igihugu cye ndetse ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda.

Bitandukanye n’ibya mugenzi we ariko, Moïse Katumbi we, yumvikanye kenshi avuga ko biteye isoni kubona Igihugu kinini nka DR Congo kinafite umutungo kamere uhagije, kirirwa gitaka ngo “u Rwanda, u Rwanda” aho kureba ibibazo bicyugarije kikabyikemurira kidategereje amaboko y’ahandi.

Bwana Tshisekedi Tshilombo avuga ko agomba gushoza intambara ku Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho, mu gihe Moïse Katumbi we avuga ko aramutse atowe yashyira imbere kubaka ibikorwa remezo bigezweho kandi bihesha DR Congo agaciro nk’imihanda, ibibuga by’indege, amashanyarazi, Igisirikare gikomeye kandi gifite ibikoresho bigezweho n’ibindi.

Urutonde (list) rw’abatora rwagiye rumanikwa hirya no hino ahatorerwa.

Abatora bazindutse cyane kugira ngo basubire mu mirimo yabo.
Abaturage bazindutse bireba ko bari ku rutonde rw’abatora.

 

Abashinzwe gutoresha bereka abatora ko udusanduku turimo ubusa mbere yo gutora.

Related posts

Tour de France: Umubiligi Tim Mirlier niwe wegukanye agace ka Gatatu

NDAGIJIMANA Flavien

Gen Cirumwami nawe yatawe muri yombi azira gukorana na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Misiri: i Luxor havumbuwe umujyi umaze igihe kuruta indi muri Africa.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment