Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubutabera

Perezida Kagame yasobanuye ikibazo cy’abimwe ubufasha n’ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu

Nyakubahwa Paul Kagame/Photo Village Urugwiro

Ubuzima bw’Igihugu muri uyu mwaka dusoza, ibikorwa byo kwirinda Covid-19, ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu, ikibazo cya Paul Rusesabagina ni bimwe mu byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga

Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020 muri Village Urugwiro habereye ikiganiro mbwirwaruhame, Umukuru w’Igihugu ageza ubutumwa bw’ihumure ku baturarwanda muri ibi bihe bidasanzwe Isi n’u Rwanda byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 anasubiza bimwe mu bibazo bireba ubuzima bw’Igihugu muri rusange.

Muri iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yongeye gushimira abanyarwanda ku buryo bitwararitse ndetse bagashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse abasaba gukomeza umutima wo kwigomwa ubusabane bakabaye bagirana muri iyi minsi mikuru isoza umwaka mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’Igihugu muri rusange.

Ati: “Muri iyi minsi turi mu bihe bidasanzwe twirinda Covid-19, hari byinshi byakabaye bihuza abagize umuryango nyarwanda harimo ubusabane twishimira iminsi mikuru isoza umwaka ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byagahuje abantu mu nyungu z’Igihugu ariko bikaba bitadushobokera kuko tugomba gukomeza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ndashimira abanyarwanda muri rusange ariko kandi mbasaba gukomeza kwitwararika.” Umukuru w’Igihugu yanasubije bimwe mu bibazo yabajijwe n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bari kuri za site zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Agaruka ku kibazo cy’abashoramari bimwe ubufasha mu kigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu ku bashoramari babisabye, Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo kibazo kizwi ariko bamwe babisabye ariko mu buryo budafututse. “Amafaranga yashyizweho kugirango afashe ibigo byakoraga na mbere ya Covid-19 ariko bikaza guhungabanywa n’iki cyorezo. Si ugufata amafaranga uko uyatekereje cyangwa ukayahabwa nk’uko wayasabye kuko hari amabwiriza agenga ubwo bufasha ndetse hakarebwa koko icyo agiye gufasha. Hari n’abaje kuyasaba bashaka gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwa mbere, abo rwose twabasubijeyo kuko ibi byose byari byahawe umurongo. Dufite ubuhamya ko ababikoze neza bafashijwe kandi ni abatangabuhmya bw’ibyakozwe neza icy’ingenzi ni uko dukosora ibitaragenze neza niba bihari.”

Abakurikiraniye ikiganiro kuri Kigali Convention Center

Umukuru w’Igihugu yibukije ko Paul Rusesabagina yafashwe ndetse akagezwa imbere y’ubutabera ku bw’ibyaha akurikiranweho, ahubwo we avugako abibona nk’ikibazo cy’imyumvire ku basaba ko yarekurwa n’ubutabera bw’u Rwanda. “Usibye abashaka kubihishira ngo basibanganye ibimenyetso n’ibikorwa byibasiye inyokomuntu yakoze, buri wese yakabaye azirikana ubuzima bw’abazize ibyaha yakoze. Ibi twe nk’abanyarwanda twabibayemo aho bamwe mu bakoze ibyaha bagiye bahishirwa ku bw’inyungu z’abo bari bafatanyije. Abanyarwanda bakeneye ubutabera ku byabereye mu majyepfo y’Igihugu nka Nyaruguru, Nyamagabe, n’ahandi.

Perezida Kagame yagarutse no ku mpamvu zituma abandika izo nyandiko birengagiza agaciro ka bamwe bakabarutisha abandi “Ntabwo abo bandika izo nyandiko bakwiriye gukikira ibyakozwe n’umwe muri bo kubera inyungu zabo. Ubutabera nicyo bubereyeho, ubuyobozi ndetse n’amategeko biriho kugirango butange ubutabera no gukurikirana iy’ubahirizwa ry’amategeko mukurengera ubuzima bw’abarokotse ibyo bikorwa by’umwe muri bo. Ubutabera bugendera ku bimenyetso bifatika kandi bugafata abantu bose kimwe.”

Mu bindi Umukuru w’Igihugu yagarutseho harimo ibikorwa byakozwe na Guverinoma muri uyu mwaka dusoza harimo nk’ ibitaro bishya bitatu mu gihugu: ibya Gatunda muri Nyagatare, Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali na Gatonde muri Gakenke. Leta y’U Rwanda kandi yatangiye igikorwa cyo kongerera ubushobozi ibitaro bya Faisal no kubakwa ubushobozi hashakwa abaganga bazobereye mu kuvura indwara zitandukanye, bafite ubumenyi buhanitse, bamwe bamaze kuhagera abandi bari mu nzira.

Mu byerekeye uburezi, Perezida Kagame avuga ko hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 22, anasaba abashinzwe uburezi gukomeza kuba maso ingamba zo kwirinda Covid19 mu mashuri zubahirizwa uko zakabaye. Mu bubanyi n’amahanga, Umukuru w’u Rwanda avuga ko bafatanyije  n’ibihugu by’ibituranyi  mu gukemura ibibazo by’umutekano mu karere, gusa ngo ntibirarangira. Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rukomeje kwitegura inama izahuza ibihugu bikoresha ururimo rw’icyongereza (CHOGM) izaba muri Kamena 2021.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Perezida Kagame yanagarutse ku iyubakwa ry’umuyoboro w’itumanaho wa 4G wageze mu duce 124, ndetse ingo zisaga ibihumbi 200 zashyizwe ku murongo w’amashanyarazi. Ikindi kandi ni uko mu minsi ya vuba imirenge yose izaba yagejejwemo  amashanyarazi.

Related posts

Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12 amuteye igisongo.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Urubyiruko rurashyirwa mu majwi mu kutubahiriza Guma mu rugo ku munsi wa mbere wa Guma mu rugo

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Haravugwa imyigaragambyo mu bakozi basaga 200 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment