Amizero
Amakuru Politike Ubukungu Umutekano

Rwanda-DR Congo: Hasinywe amasezerano arimo n’ubufatanye mu gucunga umutekano.

Mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiriye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, we na mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi biyemeje gukomeza ubufatanye muri byinshi birimo n’umutekano, barushaho no gukomeza ubuhahirane.

Mu gusoza uruzinduko rwe muri Congo, Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Tshisekedi bakurikiranye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye. Amasezerano yasinywe arimo ayashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ajyanye no guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agena amahame yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa byo mu bihugu byombi yasinywe na ba Minisitiri b’Imari hagati y’ibihugu byombi, hakaba n’amasezerano ya gatatu yasinywe ajyanye n’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi, ku ruhande rwa RDC, Sosiyete yasinye amasezano ni Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.AA).

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru yaba iryo muri DR Congo, mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga. Ibibazo byinshi byibanze ku mutekano aho abanyamakuru babazaga ikizakurikira ishyirwa mu bihe bidasanzwe Kivu na Ituri. Ku byabajijwe Perezida Kagame ku kuba yarashimiye mugenzi we, yasubije ko iriya ari intambwe ya mbere ariko hakwiye gukorwa n’ibindi kugirango imitwe yitwara gisirikare harimo n’ikomoka mu Rwanda irandurwe. Yavuzeko nk’u Rwanda ruzakora ibishoboka byose, ndetse ko rwiteguye gutanga umusanzu mu gihe rwabisabwa. Yavuze ko ubushake buhari ndetse ngo n’ubushobozi.

Felix Tshisekedi abajijwe umusaruro waba umaze gutangwa no gushyiraho abayobozi b’abasirikare, yavuze ko hakiri kare guhita ureba ku musaruro, avuga ko biriya byose ari uburyo bwo gushaka umutekano urambye.

Ku bibazo byo ku mupaka aho hari abakwa amafaranga adasobanutse ku ruhande rwa Congo, byavuzweko icyo kibazo cyabonewe umuti kuko ngo nta muntu cyangwa ikintu kizajya gisoreshwa kabiri.

Mbere y’ibiganiro, Perezida Kagame yeretswe ibyangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo.

Perezida Kagame mu ruzinduko rw’i Goma, yabanje kwerekwa na mugenzi we, Félix Tshisekedi, ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo birimo inyubako, imihanda n’ibindi.

Iki kirunga cyarutse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, cyangije ibikorwa remezo byinshi biri mu nkengero zacyo, kinahitana ubuzima bw’abantu, aho ubu habarurwa abagera kuri 32 bapfuye, mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

Ibi byiyongeraho inzu zisaga 1000 zasenyutse, imiyoboro y’amazi yacitse cyo kimwe n’iy’amashanyarazi ku buryo byasabye ko u Rwanda rucanira ibice bimwe by’Umujyi wa Goma byari mu icuraburindi.

Abaturage b’i Goma bamwe n’ubu ntibafite amazi meza ku buryo hari n’abo bisaba gukora ibilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.

Mu Mujyi wa Goma, Perezida Paul Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’iruka rya Nyiragongo ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Nyuma y’iminsi mike iki kirunga kirutse, Perezida Kagame yahamagariye ibihugu by’amahanga gutabara ibihumbi by’abaturage bari mu kaga bashyizwemo nacyo kuko ubushobozi bwo kubitaho burenze cyane ubw’u Rwanda bahungiyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutsemo.

Urugendo rwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Goma, ruje rukurikira urwa mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi yagiriye mu Mujyi wa Rubavu ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nawe agasura ibikorwa bitandukanye byangijwe n’umutingito wakurikiye iruka rya Nyiragongo.

Imijyi ya Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda na Goma ku ruhande rwa Congo, ni Imijyi ifatanye ku buryo usanga abayituye n’abayigenda basa neza nk’abari mu Gihugu kimwe. Imipaka ibiri (Petite barrière na Grande barrière) bambukiraho, inyurwaho n’abatari bacye bakorera ubushabitsi muri Goma n’utundi duce tuyikikije.

Related posts

Nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzemererwa kwinjira muri EXPO 2020.

Amizero-admin

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mali na Kenya (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Imvura idasanzwe yahitanye abantu 155 muri Tanzania.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Mugisha Etienne June 26, 2021 at 7:52 PM

President Kagame is like Massiah or Moses to Israelites. Please if you were at Goma and the around areas, you could have been image how Rwanda is Powerful in terms of security !!! From Goma to Sake, Sake to Nyiragongo, all that valley was occupied and controlled by RDF due to his excellency Paul Impanoyimana Kagame !!!
#Love Rwanda #Live Rwanda

Reply
Pascal June 26, 2021 at 8:30 PM

Abanyarwanda twahawe umugisha n’Imana yaduhaye HE Paul Kagame. Yasubije Igihugu isura, cyubahwa mu ruhando mpuzamahanga, kirubahwa kandi kiratanga amasomo. Gahoreho Rwanda

Reply

Leave a Comment