Amizero
Amakuru COVID 19 Politike Ubuzima

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kutazatatira igihango rwagiranye na Perezida Paul Kagame.

Ubwo kuri iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021, urubyiruko rw’abakorerabushake(Youth Volunteers) mu Karere ka Musanze rwashyikirizwaga imyambaro yo kwambara mu gihe bari mu bukangurambaga, rwasabwe gukomeza ibikorwa by’ubwitange budasanzwe bibaranga, runasabwa kutazatatira igihango rwagiranye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ku mbuga y’Ibiro by’Umurenge wa Muhoza, mu mwambaro mwiza w’ibara ry’icyatsi kibisi n’umweru rwari rumaze guhabwa, urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 100, rwiyemeje gukomeza ibikorwa rwatangiye byo gukora umunsi ku munsi rudategereje umushahara/igihembo.

Rwatangaje ko ibi bibubakamo izindi mbaraga kuko ngo biberekako Igihugu kiri kumwe nabo mu rugamba rutoroshye rwo kurwanya Covid-19. Mu magambo yabo bati: “Imbaraga zo mu busore n’ubukumi bwacu ntiduteze kuzikoresha ikindi kitari ukwitangira urwatwibarutse, rukatwonsa, rukanadukuza kandi rukaba rukomeje kuturera”.

Bahamya ko nyuma yo kwibohora, kuri ubu urugamba rw’amasasu rwarangiye, hakaba hakomeje urugamba rwo guhangana n’ibibazo byugarije Igihugu birimo na Coronavirus nk’uko byemezwa n’Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, bwana Byiringiro Robert. Ati: “Haba ku manywa, haba nijoro, ntiduteze kudohoka kuko icyorezo nacyo kitaduha agahenge. Ubuyobozi bwacu nabwo butuba hafi umunsi ku munsi, tuzakomeza gukorana nabwo kandi neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bwana Rucyahana Mpuhwe Andrew, yashimiye uru rubyiruko ibikorwa bakora buri munsi, abibutsa gukomeza kurangwa na discipline(imyitwarire iboneye) ndetse abibutsa ko ari bo mbaraga z’Igihugu, bityo ko ibyo bakora ari umusanzu ukomeye mu kubaka Igihugu kizira Covid-19. Ati: “Muramenye mutazatatira igihango mwagiranye na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika”.

Uhagarariye Police mu Karere ka Musanze, Ag.DPC CIP Spéciose Kayitesi, nawe wari muri iki gikorwa, yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko rw’abakorerabushake, kuko ngo byivugira, abasaba gukomereza aho no kudacika intege.

Umwe mu banyamuryango yitanze imodoka.

Umwe muri uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze witwa Nsengiyumva Abdul Salam, yagize ubushake agura imodoka, ayiharira gukoreshwa mu bikorwa bya RYVCP/Musanze mu gukurikirana ibikorwa bya Youth Volunteers mu Karere ka Musanze. Iki gikorwa kikaba gifatwa nk’ubudasa, ndetse kikerekana ko uru rubyiruko ruzi neza ibyo rukora.

Imyambaro yashyikirijwe uru rubyiruko rw’abakorerabushake, ingana n’amajire 100, aya akaba yaje yiyongereye ku yandi 150 yatanzwe mu cyumweru gishize, yose hamwe akaba 250 mu rwego rwo gukomeza gukumira no kurwanya Icyorezo cya Covid-19, hagamijwe ko uri mu bukangurambaga akwiye kuba afite ibirango byabugenewe.

Imodoka izajya ibafasha.
Bahwe impanuro n’abayobozi batandukanye barimo na Gitifu w’Akarere bwana Bagirishya.

Related posts

Kwibuka30: New City Family Choir bomoye imitima ya benshi mu ndirimbo ‘ISANO’.

NDAGIJIMANA Flavien

Ruhango: Umugabo yateye mugenzi we icyuma amushinja kumusambanyiriza umugore.

NDAGIJIMANA Flavien

Inama y’Abaminisitiri yemejeko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal August 2, 2021 at 6:06 AM

Imana ikomeze gufasha uru rubyiruko rwacu !!! Ni ukuri Muramenye mutazatatira igihango mwagiranye n’Intore izirusha intambwe kuko mwazisanga ahabi cyane !!

Reply

Leave a Comment