Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Imyandikire mishya y’ikinyarwanda yo muri 2014 yateshejwe agaciro nyuma yo kutavugwaho rumwe.

Kuva mu mwaka wa 2014 hirya no hino mu mashuri wasangaga impaka ari urudaca, bibaza ku hazaza h’ururimi rw’ikinyarwanda bitewe n’ibyiswe amavugurura mu myandikire mishya y’uru rurimi. N’ubwo byasabye imyaka igera kuri 6, hari abatarigeze bicara kuko bakomeje gushaka icyakorwa ari nabyo byateye Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, gutangaza ko bimwe mu byari byahinduwe icyo gihe bigiye gusubira uko byahoze mbere y’umwaka wa 2014.

Mu kiganiro “Dusangire ijambo” cyatambutse ku bitangazamakuru bya RBA kuri iki cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020; aho abaganira baganiraga ku ngingo igira iti: “Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangiye kuvugurura amabwiriza agenga imyandikire y’ikinyarwanda amaze imyaka 6 atavugwaho rumwe. Ni ibiki wishimiye cyangwa utishimiye muri aya mabwiriza?”

Muri iki kiganiro, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Honorable Edouard Bamporiki yavuzeko ururimi rw’ikinyarwanda ari ururimi rufite umwihariko kuko ari ururimi twarazwe n’abakurambere. Yavuzeko amavugurura yose yarukorwaho akwiye gushingira kuri bene rwo bitandukanye n’izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda wapfa guhindura uko wiboneye.

Abitabiriye iki kiganiro cyaryoheye benshi/Photo RBA

Ingingo yagarutsweho cyane ni ingingo ya 12 y’aya mabwiriza yo muri 2014 yavugaga ko ibihekane ‘(n)jy’ na ‘(n)cy’ byandikwa gusa mbere y’inyajwi ‘a’, ‘o’ na ‘u’. Imbere y’inyajwi ‘i’ cyangwa se ‘e’ handikwa ‘(n)gi’, ‘ (n)g’, ‘(n)ki’, ‘(n)ke’. Ibi bikaba byaratumye amagambo nk’ “Amajyepfo” ahinduka “Amagepfo”, “Jyewe/ Njyewe” agahindurwa “gewe/ngewe”, “Icyibo” cyahinduwe “ikibo”, “Umujyi” uhindurwa “umugi”, “Icyi (Impeshyi)” ihindurwa “iki”.

Bashingiye kuri iyi ngingo, benshi bakaba bibazaga ukuntu ikipe yitwa iy’abahanga yaba yaricaye igatekereza ibi bintu, bakibaza niba mu by’ukuri hari icyo bagendeyeho gifatika.

Umwe mu batanze ibitekerezo ati: “ni gute wakwandika ‘umugi’ aho kwandika ‘umujyi’? ubwo byatandukanira he n’ijambo ‘umugi’ rivuga tumwe tubyara twa dukoko twitwa inda?

Ikindi kandi abantu bkomeje kwibaza, ni ukuntu wakwandika ijambo ‘Iki’ bisobanuye Impeshyi aho kwandika ‘Icyi’ bakibaza aho byatandukanira n’uzandika ijambo ‘iki’ ashaka kubaza cyangwa kwerekana ikintu runaka.

Aya mavugurura ari gukorwa na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye, agena uko ikinyarwanda kizajya cyandikwa, inyinshi muri izi mpinduka zari zabaye muri 2014 zikaba zasubijwe uko zari zimeze mbere y’uyu mwaka.

Honorable Bamporiki Edouard yagize ati: “aya mabwiriza yo muri 2014 nabanza kuvuga ko yari ngombwa kuko ubundi itegeko ryavugaga ko buri nyuma y’imyaka itandatu harebwa ibishobora kongerwa mu rurimi cyangwa ibishobora gukurwamo bitewe n’uburyo abenegihugu babishaka. Ikibazo cyabaye gikomeye cyane ni icyo kutegera abenerurimi kugira ngo basobanurirwe izo mpinduka kuko mu gusobanurira abene rurimi niho n’abashakashatsi bashobora kumenya aho basitaye[…] burya ubushakashatsi ni bwiza ariko iyo bwihuse bushobora gucishwamo ijisho”.

Honorable Bamporiki yavuze ko iyi myandikire mishya yari yatangiye gutuma abanyarwanda bandika ururimi rwabo mu buryo butandukanye kandi mu byukuri bitari bikwiye.

Ese igihombo aya mavugurura yateje kizabazwa nde?

Bamporiki yavuze ko aya mavugurura ari ibintu byateye igihugu igihombo kinini kuko iyi myandikire mishya yahise itangira kwigishwa mu mashuri ndetse handikwa ibitabo biyubahiriza ariko yemeza ko ikijyanye n’amafaranga aricyo gihombo gito ugereranyije n’icyava mu kuba abenegihugu batumvikana ku rurimi rwabo.

Ati: “Ni igihombo kinini iyo urebye ibitabo biri mu gihugu mu mashuri hirya no hino ariko ibitabo n’amafaranga yabigiyeho nicyo gihombo gito ugereranyije n’ibyo wahombera mu kugira abantu bafite ingorane mu rurimi kandi rwabo batejwe n’ababo kuko hano turi kuvuga nta mukoloni uhari, nta munyamahanga uhari, ni Abanyarwanda bakorewe amakosa n’abo bahaye inshingano aribo twe tuzirimo n’abo twakoreye mu ngata”. Yvuzeko Leta izakurikirana ababigizemo uruhare bose, yasanga amakosa yarakozwe nkana bakabiryozwa kuko ngo ntawangiza umutungo wa Leta ngo bimugwe amahoro.

Hari abibaza niba ibitabo bigeye guhita bihinduka.

Igisubizo ni oya kuko ngo bizakorwa gahoro gahoro. Ngo ubwo aya mabwiriza mashya azaba amaze kujya hanze ndetse agashyirwaho umukono na Minisitiri ubifite mu nshingano, Honorable Bamporiki Edouard yavuze ko bitazasaba Minisiteri y’Uburezi guhita ishaka ibitabo bishyashya, ko ahubwo hazakorwa inyandiko nto igaragaza ibyahindutse, ibitabo bikazasubirwamo nyuma kuko ngo n’ubundi ibyahindutse atari byinshi.

Ati: “Nubwo byagoye abarimu njye ndabonamo amahirwe yo kugarura vuba ibyari byarangiritse. Abarimu bigisha bo abenshi ntibahindutse cyakora abanyeshuri, umwana umaze imyaka itandatu, uwagiye kwiga mu mashuri abanza ari mu wa gatandatu ibyo bintu yabifashe nk’ihame. Gusa abana bacu nabo iyo biga ibyo bahuriraho n’ababyeyi ntibibagora”.

Aya mabwiriza mashya aje yari akenewe kuko hari benshi yaba mu barezi, abanyeshuri ndetse n’izindi nzego bari bararahiye kutazigera bakoresha iyi myandikire bo bitaga ije kubatobera ururimi, ndetse hakaba hari n’abatarariye iminwa mu kugaragaza ko abanyamahanga bashobora kuba barinjiriye ururimi kuko ngo hari amagambo wabonaga ukibaza niba yarazanwe n’abenerurimi cyangwa ari abanyamahanga bahawe ikiraka.

Uburezi bw’u Rwanda bukunze kurangwa n’impinduka za hato na hato akenshi ntizigire icyo zitanga, hakanengwa uko kwangiza igihe, umutungo w’igihugu ndetse no kuvangavanga abagenerwabikorwa bahora bahindurirwaho gahunda rimwe na rimwe nta n’impamvu zifatika zitangazwa

Related posts

Abarimu basaga ibihumbi 9 bagiye gushyirwa mu myanya.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingaruka ku bagabo bakunda koga amazi ashyushe buri gitondo.

NDAGIJIMANA Flavien

RGB yakuriye inzira ku murima aba Bishopu batandatu bashakaga guhirika Apôtre Gitwaza ku buyobozi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment