Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Perezida Kagame yakiriye Gen Oligui Nguema uyoboye Gabon by’inzibacyuho [AMAFOTO].

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema n’itsinda ayoboye, bagiriye uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2023.

Ibiganiro by’aba banyacyubahiro bombi, byibanze ku nzira y’inzibacyuho muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu Bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema ayoboye Gabon mu nzibacyuho nyuma y’aho uwari Perezida, Ali Bongo ahiritswe ku butegetsi mu mpera za Kanama uyu mwaka. Ibi byabaye nyuma y’igihe gito Komisiyo y’Amatora itangaje ko Ali Bongo ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uko kwezi.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique muri Nzeri uyu mwaka, yagarutse kuri Coup d’état zabaye mu Bihugu bitandatu bya Afurika birimo na Gabon mu gihe gito.

Yagize ati: “Ese ibi bintu byapfuye kuba gutyo gusa, nta bisobanuro? Ndakeka ko ibi biterwa n’ukutishimira ibintu kuba kumaze igihe. Dushobora kubisesengura, tukareba niba izo mpamvu ziba zifite ishingiro cyangwa se niba ntaryo, ariko izo ni impamvu z’ingenzi zigeza ibintu kuri urwo rwego. Ibyo ntabwo byantungura.”

“Hanyuma twabyitwa icyorezo? Birashoboka. Twita ku biba twakererewe, nta garuriro, mu gihe virusi ibana natwe guhera mu ntangiriro. Impinduka zose muri ibi bihugu bitandukanye umuntu yayibumbira mu ijambo rimwe: Imiyoborere. Imiyoborere hanyuma umutekano. Ni ibintu by’ingenzi bikora umusingi w’iterambere ry’igihugu, mu gihe byitaweho mu buryo bwiza.”

Gabon ni Igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro. U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya Rwandair ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010. Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, asuye u Rwanda nyuma y’uko mu Cyumweru gishize yari i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo w’iki Gihugu, bakaganira ku mubano w’Ibihugu byombi ndetse no ku mutekano hirya no hino ku Mugabane wa Afurika. Bitandukanye n’ahandi henshi yagiye, muri Village Urugwiro akaba yagaragaye atitwaje imbunda ku itako nk’uko byari bisanzwe.

Ubwo yaherukaga muri DR Congo yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi ariko yinjira mu biro bye yitwaje n’imbunda/Photo Présidence RDC.

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we uyoboye Gabon by’inzibacyuho/Photo Village Urugwiro.

Related posts

Chorale Impuhwe yamenyekanye cyane kubera impanuka igiye gutaramira abatuye i Musanze.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame bunamiye Intwari z’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabo za Leta ya Congo zatangije urugamba karundura rwo kwisubiza ibice byafashwe na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment