Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

DR Congo: Imirwano ikomeye iri kubera mu nkengero za Bwiza.

Guhera mu ma saa munani y’ijoro (2:00 AM) kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, mu nkengero za Bwiza hatangiye imirwano ikomeye, aho bivugwa ko uruhande rwa Leta ari rwo rwateye ibirindiro bya M23 biri ahitwa Kavenu no mu nkengero nk’ahitwa Tabi mu rwego rwo gushaka kwigarurira agace ka Bwiza gafitwe na M23.

Amakuru atangwa n’ibinyamakuru byegamiye ku ruhande rwa Leta ya DR Congo avuga ko hafi mu ma saa mbiri y’igitondo kuri iki Cyumweru, imirwano ikaze yari ikomeje ngo Ingabo za Leta (Wazalendo) zikaba zari zimaze kwigarurira uduce tubiri, amakuru abeshyuzwa n’abo ku ruhande rwa M23 bo bemezako FARDC iri kurwana isubira inyuma, ikaba iri gutera amabombe no mu duce dutuwe cyane.

Nyuma yuko Igisirikare cya Leta ya DR Congo n’abo bafatanyije urugamba bose bahurijwe mu cyiswe Wazalendo, bagerageje gutera aka gace ka Bwiza bikaba iby’ubusa, kuri iyi nshuro bavuga ko biyambaje Jenerali (autoproclamé) Mike Mahoro wavuye i Kirolirwe kuko ngo ari nawe uherutse gukura M23 mu bice byose bikikije Kirolirwe ngo akaba ari nawe warwanye muri Rubaya ubwo M23 yashakaga kuhafata.

Biravugwa ko FARDC iri kumwe na FDLR, WAGNER, abasirikare b’abarundi, Wazalendo ndetse ngo n’abakomando bo mu mutwe urwanira mu mashyamba wongeyeho na Force Spéciale Hibou, bose ngo bashaka gufata Bwiza bagakomereza i Bunagana.

Hari ababona ko ibivugwa bigoye, kuko ngo M23 yaba yamaze guhabwa amabwiriza mashya y’urugamba ku buryo ngo nta gace na kamwe yaba yemerewe kongera gutakaza ahubwo ngo ikaba igomba kurwana yivuye inyuma mu rwego rwo kurengera abaturage biganjemo abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda bakomeje guhigwa bukware.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Bertrand Bisimwa uyobora M23, yavuze ko guhera saa Saba z’ijoro (1:00AM) FARDC/FDLR bateye agace ka Bwiza, bakaba bari gutera amabombe aremereye mu mpunzi zabahungiyeho, ibintu yavuze ko bdashobora kwemera na gato.

Yakomeje avuga ko Ingabo za ARC (Umutwe wa gisirikare wa M23) zamaze guhabwa amabwiriza asobanutse yo kurinda mu buryo bwose inzirakarengane zabahungiyeho ndetse n’ibyabo kuko ngo bigaragara ko Leta yakabaye ibarinda ari yo iri kubasukaho ibisasu bya rutura.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari amakuru yavugaga ko abari mu duce twa Kitshanga na Kirolirwe batashywe n’ubwoba kuko ngo bikanga ko M23 ishobora kwirukansa FARDC igahita yigarurira utwo duce kuko ngo batera mu Bwiza baturutse aha Kitshanga ubusanzwe hari mu maboko y’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC nyamara ngo zikaba zaramaze kwinjira mu mirwano mu buryo busesuye.

Nyuma y’amaezi hafi arindwi y’agahenge, imirwano ikomeye yongeye kubura tariki 01 Ukwakira 2023 itangijwe na FARDC, gusa mu kwereka amahanga ko atari yo, yiyambika isura ya Wazalendo, aho umuvugizi wayo, Patrick Muyaya ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa yemeje ko ibiri gukorwa na Wazalendo ari ukurengera Igihugu ngo bakaba badashobora kwitandikanya nabo.

Igisirikare cya Leta ya DR Congo ciyambitse isura ya Wazalendo kiri kurashisha imbunda ziremereye mu duce twahungiyemo abaturage.

Related posts

Umuhanda Musanze-Rubavu wafunzwe n’ikamyo yaguye muri Nyakiriba.

NDAGIJIMANA Flavien

Drones icyenda zoherejwe na Ukraine zahanuwe n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment