Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino KWIBUKA Ubuzima

Imyaka 29 irashize ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Zambia itikiriye mu mpanuka y’indege [AMAFOTO]

Hari ku mugoroba wa Tariki 27 Mata 1993, ubwo indege y’igisirikare cya Zambia, yagwaga mu nyanja ya Atalantika muri metero nke uvuye mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville, ikaba yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Zambia bari bagiye muri Sénégal gukina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 1994.

Iyi Zambia yari yasohotse mu itsinda rya 8, igomba kwisobanura hagati ya Maroc na Senegal, kugirango haboneke ikipe ijya mu gikombe cy’isi cyo mu 1994 cyabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Zambiya yari ikipe itanga icyizere cyane ko abakinnyi benshi mu bari bayigize ari abakinnyi bari bitwaye neza mu mikino Olempike yabereye i Séoul muri Koreya y’Epfo, aho bakoreye amateka yo kunyagira ikipe y’Igihugu y’u Butataliyani ibitego 4-0 harimo bitatu bya Kalusha Bwalya we bivugwa ko yarokotse iyi mpanuka n’ubwo hadatangazwa uko yarokotse.

Kubera ukuntu indege yari ishaje, bari bateganyije ko igomba kugera muri Senegal iruhutse gatatu: Lusaka – Brazzaville, Brazzaville – Libreville, Libreville-Abidjan na Abidjan Dakar. Gusa kubera ko iyi ndege yari iy’igisirikare, abo ku kibuga cy’indege cy’i Brazzaville bayangiye ko ihagwa, maze ikomeza urugendo, igwa Libreville muri Gabon, nyuma yo kuruhuka no kongererwa amavuta, bahaguruka Libreville berekeza muri Côte d’Ivoire, gusa ntibagezeyo kuko bakigera muri metero nka 500 uvuye ku nyanja, moteri imwe yafashwe n’inkongi y’umuriro kubera umunaniro, umupilote agerageje kuyizimya, azimya itariyo, indege imanuka butosho no mu nyanja ngo dumburi, 30 bose bari bayirimo, ngo ntawarenze ku mwaro w’inyanja ya Atalantika.

Ikindi kivugwa mu byateye iyi mpanuka y’iyi ndege, ngo ni uko yari ishaje cyane kuko ngo yari yaratangiye gukora mu 1975, ikaba yari imaze amezi 5 ivanywe mu kazi, gusa kubera ubukene babura andi mahitamo bapfa kwishora mu rugendo rutabahiriye.

Indege yaguye mu mazi irasandara/Photo Internet
Bari abakinnyi batanga icyizere/Photo Internet
Bashyinguwe mu cyubahiro gihabwa intwari z’Igihugu/Photo Internet
Bazahora bibukwa nk’abapfuye bari mu butumwa bw’Igihugu

Related posts

Imbuga za murandasi zari zahagaze zatangiye kongera gukora

Shyaka Josbert

Afrobasket: Senegal na Ivory cost zageze muri ½

Christian Hakorimana

Imyandikire mishya y’ikinyarwanda yo muri 2014 yateshejwe agaciro nyuma yo kutavugwaho rumwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment