Mu gihe Isi yose yizihije umunsi mukuru w’igitambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022, abo mu Mujyi wa Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kuwizihiza bakoreye isengesho ku musigiti mukuru wa Rwamagana, basabwa kubanza kwereka ba Veterineri amatungo bagiye gutangaho igitambo kugirango bayasuzume ubuziranenge.
Imam mukuru mu Ntara y’Iburasirazuma mu muryango w’Aba Islam mu Rwanda, Sheikh Kamanzi Jumaine yagarutse ku ndwara iri mu matungo, asaba abemera ko bakwiye gutamba ariko barinda ubuzima. Ati: “Hari ibitambo byatanzwe n’umuryango w’aba Islamu mu Rwanda, ibyo byose byabanje gupimwa nta burwayi ayo amatungo afite abantu barya inyama zayo nta kibazo. Icyo dusaba aba Islamu bari butange ibitambo ku giti cyabo ni uko bagomba kwegera inzego zibishinzwe mu Karere no mu Mirenge, aha ndavuga ba Veterineri mbere y’uko ugira igitambo utanga ubanze ukibereke bagisuzume ko nta burwayi gifite, bagitware ku ibagiro ryagenwe bagisuzume”.
Mu mwaka wa Kislamu, uyu munsi ni itariki ya 10 Ukwezi kwa 12 (Dhuu’l Hijjah) umwaka wa 1443, ni umunsi mukuru w’igitambo (iLayidi) aho mu myemerere y’abayislamu basabwa gutanga igitambo (ihene, intama, inka n’ingamiya) ku habishoboye akaba yatamba kimwe muri ibyo. Sheikh Kamanzi yakomeje asaba aba Islam kurushaho gusabana hagati yabo ndetse n’abo baduhuje imyemerere kuko uyu ari umunsi w’ibyishimo ku bantu bose hadashingiwe ku Idini runaka kuko n’ubundi Imana imwe rukumbi ikwiye kwizerwa, Allah ari urukundo, natwe tukaba dukwiye kurangwa n’urukundo.
Igikorwa cy’igitambo kimara iminsi itatu, ibi bikaba bikorwa hashingiwe ku mugenzo w’umukurambere Ibrahim wari ugiye gutamba umwana we Isumayire, Imana ikamushumbusha intama. Ibi bikorwa kandi biba mu gihe haba hari amamiliyoni y’abemera bo Idini ya Islamu baba bateraniye i Makka (Mecca) mu Gihugu cya Arabie Saoudite, ku Mugabane wa Aziya mu mutambagiro mutagatifu. Uyu mwaka umutambagiro wakozwe n’abantu bacye dore ko hari hashize imyaka ibiri uyu mutambagiro mutagatifu udakorwa kubera Covid-19, impungenge z’iki cyorezo zikaba zaratumye uyu mwaka hajyayo abantu bacye, umutambagiro ukorwa n’abantu baturuka mu bice bitandukanye by’Isi.


