Amizero
Imyidagaduro

Impano zishoboye ntiziva muri Kigali ahubwo zihaza zivuye mu ntara.

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filime nyarwanda Nshimiyimana Jean de Dieu yemezako abavuga ko impano zishoboye ziri muri Kigali bibeshya kuko ngo abo babona ko bashoboye bageze i Kigali bavuye mu ntara.

Mu kiganiro Nshimiyimana Jean de Dieu ukina muri Filime yitwa IKIRIYO CY’URUKUNDO yagiranye na Amizero.rw,  yavuzeko ababazwa no kumva buri gihe abantu bavuga ngo Kigali Kigali, akibaza aho bakura ibyo bikamushobera. Yavuzeko abantu bakwiye kumva ko mu ntara ari ho n’abo bajya Kigali bava. Gusa yagaragaje imbogamizi ku bitwa abakire bagira uruhare rukomeye mu kudindiza impano zishoboye. Yagize ati: “mu minsi yashize nagiye kureba uwo nakwita umukire hano mu mujyi wa Musanze, mu by’ukuri nashakaga kumugisha inama kuri Filime yanjye nateguraga ndetse nkaba nanamusaba ahantu ho gukinira. Mugezeho, aho kumfasha ngo angire inama yaratangiye anyerekako muri iyi minsi abantu bari kwirukira mu bintu badashoboye ati urabona uyu mushinga wa Filime nanjye narawugize ariko sindabohoka neza ngo ntangire gukina, wowe rero nakubwirako utazabishobora kuko si ibintu byo gupfa kujyamo“. Akomeza avugako amaze kumubwira ayo magambo yahise yumva ababaye ndetse yumva yanze uwo mukire [ariko ngo ntiyabimwereka].

Uku gucibwa intege n’uyu mukire ngo kwamuteye akanyabugabo maze n’umujinya wose afata umwanzuro wo gutangira Filime Ikiriyo cy’urukundo. Gusa ngo byamusabye imbaraga n’ubwitange ariko aharanira ko ibyavuzwe na wa mukire bitaba impamo.

Mu gihe agace (Episode) ka kabiri kari kamaze gusohoka, wa mukire ngo yaramuhamagaye ashaka ko noneho yaza kumureba, ati ndabona bya bintu byawe bishobora kuzaba byo sha. Nshimiyimana ntiyigeze yita kuri icyo cyifuzo kuko yemezako cyarimo uburyarya bwari bugamije gufata icyo gihangano akakigira icye[umukire] noneho nyuma ngo we akazataha amaramasa.

Ashingiye kuri ibi, Nshimiyimana Jean de Dieu agira inama abahanzi cyangwa se abafite impano bari mu ntara zitandukanye z’igihugu gukora bakagaragaza icyo bashoboye aho guhita birukira ku bitwa ko bishoboye ku mufuka(abakire) kuko akenshi ngo babanza kureba icyo bazagukuramo cyangwa se bakaba muri bo bifitemo umutima utemera ko abandi bazamuka. Yagize ati: “rwose ndemeza ko mu ntara hari impano zishoboye. Ikibazo tugira ni abakatuzamuye usanga babara inyungu z’ako kanya bagukuraho. Usanga hari n’abandi muri bo bifitemo umutima utemera ko abandi bazamuka. Gusa tuzazamuka kuko burya iyo wateguye neza nta mpamvu y’uko utatwika muri ya mvugo y’ubu yo gutebya“.

Filime Ikiriyo cy’urukundo yaje ite?

Nshimiyimana avugako yatekereje gukina Filime muri 2015. Gusa ngo yatangiye kwandika muri 2016 ariko bimeze nk’igerageza.

Mu kiganiro na Amizero TV, Nshimiyimana Jean de Dieu ukina yitwa Gugu yasobanuye byinshi :

Umunyamakuru: Kuki mwahisemo iri zina? Ese ubundi rishatse kuvuga iki?

Gugu: Iri zina ni izina rishobora kutumvikana ako kanya kuko iri ni izina bisaba gusobanukirwa ari uko umuntu arebye filime, gusa ikiriho cyo ni uko ari ibyago umuntu ahura nabyo mu buzima bw’urukundo n’ubuzima busanzwe.

Umunyamakuru: Ni ubuhe butumwa buri muri iyi Filime ?

Gugu: Harimo ubutumwa bwinshi ariko tuzigiramo uko urukundo rwirema. Turi mu bihe umuntu akunda undi atayobowe n’amarangamutima y’urukundo (Feeling of Love) ahubwo ayobowe n’ibyiyumvo by’umutungo, (amafaranga), ubwiza,  amashuri n’ibindi kandi ibi mu rukundo nyarwo (True Love) ntibikwiye.

Umunyamakuru: Tugiye muri Filime nyir’izina, Gugu ni muntu ki?

Gugu: Muri Filime nkina ndi umusore wo mu cyaro wazahajwe n’ubuzima nyuma nkagirirwa neza n’umukobwa witwa Cece.

Uyu Cece (izina akinana muri Filime nawe ni umwe mu bakinnyi b’imena), amazina ye ni Gateka Filly Chersy akaba ari umurundikazi akaba na Miss w’ubwenge muri INES Ruhengeri.

Umunyamakuru: Igitekerezo cya Filime cyaje gite?

Gugu: Natekereje kwinjira muri filime nyuma yo kuba narabikundaga kandi nibitsemo n’impano yo kwandika filime, mfata umwanya wo kubyigaho no kubyiga nsanga ari ikintu nakora kikagira umusaruro mu buzima bwa buri munsi yaba kuri njye no ku bandi.

Umunyamakuru: Ubushobozi ubukomora he ko ibi bintu bisaba amikoro?

Gugu: Zirahenze nibyo ariko ubushozi bwa mbere ni ubumenyi, ubufatanye no kumenya icyo umuntu akwiye gukora mu gihe cyacyo. Byansabye kwicara mpuza ibitekereze n’umusore wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana Ntawukuratabobye Tito(waririmbye “Zigera i Roma”) ari nawe mu Director wa Filime, ubundi tumaze guhuza imbaraga mu bitekerezo twishakamo ubushobozi budufasha gutangira, ari nayo mpamvu mubona tubagezaho ibintu byiza bisobanutse.

Umunyamakuru: Ni iki cyaba cyarakugoye muri uru rugendo cyangwa kikaguca intege?

Gugu: Nagiye nshibwa intege n’abantu batandukanye ariko simbahe agaciro njyewe nkareba ku kindimo kandi nshaka kugaragaza bityo abaca intege simbahe umwanya.

Umunyamakuru: Ni iki wabwira abakunze kuvuga ko Filime nziza ari iz’abanya Kigali?

Gugu: Hhhhh ! Filime nziza ntabwo ari iz’i Kigali kuko n’abanya Kigali abenshi bikinira Comedi ngo ni Filime; ahubwo baze barebe Filime yubakitse muri byose. Ubundi iyo umuntu yahumwe amaso biramugora kureba atambaye amataratara(lunettes). Ndemezako na Kigali bamaze kwemera ko mu ntara dushoboye ahubwo abo mu ntara mukaba mucyumva ko nta bushobozi bw’iwanyu. Muze murebe munadushyigikire kuko impano ziri i Kigali ni nazo ziri mu ntara .

Umunyamakuru: Inzozi zawe zaba ari izihe?

Gugu: inzozi zanjye ni ukuba umukinnyi wabigize umwuga mpuzamahanga ubundi tukazashyiraho Studio yo gukiniramo Filime yujuje byose.

Umunyamakuru: Hari inyungu zifatika (cash)wari watangira kubona muri iyi Filime ?

Gugu: Kugeza ubu inyungu z’amafranga ntiziraboneka ariko nizeyeko zizaboneka mu gihe kizaza ubwo tuzaba dutangiye kwamamaza no kubona abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Kugeza ubu Filime IKIRIYO CY’URUKUNDO igeze ku gace (Episode)  ka kane, isohoka buri wa mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00) ikaba inyura ku muyoboro wa YouTube witwa IRIS RWANDA TV.

Reba ikiganiro cyose hano:

https://www.youtube.com/watch?v=M4Zh99so3zY

Related posts

“Twavuye ku kuvuza amadebe, ducurangira kuri batiri na radiyo”: Amashimwe ya Korari Ijwi ry’impanda yo kuri ADEPR Muko.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR Cyamabuye: Abaririmbyi ba Chorale Twubakumurimo bemezako yababereye umubyeyi.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda: Ibirori bibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byitabiriwe ku bwinshi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment