Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Niyonsaba Bienvenue yasabye APR BBC gusesa amasezerano

Nyuma y’igihe atagaragara mu bikorwa bya APR BBC yabereye kapiteni, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021 Niyonsaba Bienvenue yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe amazemo imyaka igera kuri 3 ayisaba gusesa amasezerano.

Ahagana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021nibwo hamenyekanye amakuru ko uwahoze ari Kapiteni wa APR BBC Niyonsaba Bienvenue yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibaruwa ayisaba gusesa amasezerano bari bafitanye.

Zimwe mu mpamvu yagaragaje  muri iyo baruwa avuga ko ariryo shingiro ry’ubusabe bwe harimo kuba iyi kipe itaramwitayeho ubwo yari afite ikibazo cy’imvune, kudahabwa agaciro n’umutoza w’iyi kipe, ndetse no kuba hari ibindi bikubiye mu masezerano afitanye na APR BBC bitubahirijwe.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Amizero.rw, Niyonsaba Bienvenue yaduhamirije ko aya makuru ari impamo ndetse ko we yiteguye kwerekeza ahandi. Ati « Aya makuru ni impamo ntabwo ari ibihuha, nandikiye ubuyobozi bw’ikipe ntegereje gusubizwa. Ngomba gushaka indi kipe ariko si hanze y’umugi wa Kigali. »

Mu gihe gishize nibwo ubuyobozi bwa APR BBC n’umutoza mushya Crif Owur batangaje Kamirindi Olivier nka kapiteni mushya usimbuye Niyonsaba Bienvenue ku mpamvu zitatangajwe.

Niyonsaba Bienvenue watowe nk’umukinnyi mwiza uzi kugarira (Best defender of the year) mu mwaka wa 2018-2019, yageze muri APR BBC muri uwo mwaka avuye muri IPRC South nayo yabereye kapiteni.

Related posts

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda basabwe kutitinya kuko Igihugu kibitayeho.

NDAGIJIMANA Flavien

Imodoka ya MONUSCO yatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya hafi ya Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

Ukraine: U Burusiya bukomeje gutakaza byihuse ahantu hanini bwari bwarigaruriye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment