Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

M23 yakojeje isoni u Burundi yerekana abasirikare barimo n’abarundi yafatiye ku rugamba.

Umutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeje gutotezwa, werekanye abasirikare barimo abo mu Burundi bafatiwe ku rugamba mu mirwano imaze iminsi iyihanganishije n’ingabo za Leta ya DR Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.

Kuva imirwano yongeye gutangira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 yagiye igaragaza ko mu ngabo ihanganye na zo harimo iz’u Burundi ariko iki Gihugu kibabitera utwatsi.

Mu cyumweru gishize uyu mutwe wagaragaje umusirikare umwe w’umurundi wafatiwe ku rugamba.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma yatangaje ko ingabo za FARDC bahanganye zifatanyije n’imitwe myinshi yiyongereyeho ingabo z’Igihugu cy’u Burundi.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, harimo abasirikare batatu b’abarundi, n’aba FARDC babiri, aba FDLR babiri n’abo mu rubyiruko rwiswe ‘Wazalendo’ babiri.

Maj Willy Ngoma ati: “Turarwana na Guverinoma ya DR Congo yifatanyije n’andi matsinda arimo n’ingabo z’u Burundi. U Burundi bwahakanye ko nta barwanyi babo barimo ariko twerekanye bamwe muri bo, uyu munsi turerekana abandi kandi tuzakomeza kugaragaza n’abandi”.

Yahamije ko bubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu kugira ngo bereke Isi ukuri ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Ntabwo twari dukwiye kuberekana ariko ku bw’impamvu turabikora, kugira ngo Isi imenye ikibazo nyakuri. Habayeho amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’iya Congo”.

Umusirikare ufite ipeti rizwi nka ‘Première Classe’ witwa Nzisabira Ferdinand, winjiye mu gisirikare cy’u Burundi mu 2018, yavuze ko bagiye i Bujumbura, bahabwa impuzankano z’ingabo za FARDC, bajya ku rugamba babwirwa ko bagiye ‘kurwanya abanyarwanda’ i Kilorirwe.

Ati: “Turi i Bujumbura twageraga ku bantu 50, batwambika impuzankano za gisirikare za FARDC batwuriza indege. Tugeze ku Kibuga cy’indege i Goma dufata intwaro tugeze i Goma. Batubwiraga ko tugiye kurwanya abanyarwanda”.

Caporal Chef Niyongabo Thierry, we yinjiye mu gisirikare mu 1999, i Bururi akaba yaravukiye i Muramvya mu Burundi. Yageze muri Congo ari mu modoka ahabwa impuzankano n’imbunda ageze i Bukavu, bahita berekeza mu gace ka Kitshanga kurwana na M23.

Undi musirikare w’u Burundi M23 yerekanye ni ‘Première Classe’ Ndikumana Emerence, winjiye mu gisirikare mu 2018 mu Ntara ya Makamba akaba yaravukiye Mwaro. Na we yahagurukiye i Bujumbura ajya kurwana muri Kitshanga.

Ndikumana avuga ko baturutse i Burundi barenga 300, gusa ngo ntabwo baje bazanye imbunda ahubwo bakoresheje izo bahawe na DR Congo.

Aba basirikare bose bavuga ko bageze mu bice boherejwe kurwano basanze “nta banyarwanda Bahari, ari abanyecongo”.

Aba barundi bafatiwe ku rugamba na M23 bavuga ko bafashwe neza, ariko bagasaba Leta y’u Burundi gukorana n’imiryango yabo kugira ngo uyu mutwe ubarekure bashobore gusubira mu miryango yabo (Igihe).

Related posts

Karongi: Imodoka ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Igisirikare cy’u Rwanda cyashinje FARDC kongera gutera ibisasu mu Kinigi.

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwishakamo imbaraga zo guhangana n’ibibazo birwugarije.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment