Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatanze inshingano yerekeza ku rugamba guhangana n’inyeshyamba.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yasigiye inshingano Demeke Mekonnen Hassen usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wungirije, ajya ku rugamba guhangana n’umutwe wa TPLF usumbirije umurwa Mukuru, Addis Ababa.

Iki cyemezo yagifashe mu gihe abarwanyi bavuga ko bageze mu bilometero 200 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa, amakuru atavugwaho rumwe n’impande zombi.

Guverinoma ya Ethiopia magingo aya irimo kwinjiza abasirikare bashya ku bwinshi, bagahabwa imyitozo y’ibanze mbere yo koherezwa ku rugamba. Mu bemeye guhita binjira mu gisirikare harimo Haile Gebreselassie na Feyisa Lilesa bafite imidali ya zahabu mu gusiganwa ku maguru.

Reuters yanditse ko Minisitiri w’Intebe wungirije, Demeke Mekonnen Hassen ari we wasigaranye inshingano zo guhuza ibikorwa bya Guverinoma.

Umuvugizi wa Guverinoma, Legesse Tulu, yemeje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko Minisitiri w’Intebe Abiy yageze ku rugamba ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Demeke wasigaranye inshingano asanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ethiopia.

Ku wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, nibwo Dr Abiy yatangaje ko ashaka kujya kuyobora urugamba ubwe, agahangana n’inyeshyamba za TPLF n’abarwanyi bishyize hamwe na zo bigize akari aha kajya he.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize, izi nyeshyamba zavuze ko zishaka gufata umurwa Mukuru, ndetse urugamba rukaba rukomeje guhinana.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, imirwano ikaze yabereye mu bice byo hafi ya Debre Sina, ni muri kilometero 190 i Addis Ababa.

Bivugwa ko aka ari agace kugasohokamo byakoroshya urugamba ku nyeshyamba, kuko zaba zigeze mu mirambi, bityo bikabafasha mu kurushaho gusatira umurwa Mukuru.

Muri iki gihe, urebye neza ubona ko bisa n’aho urugamba rukomeje kugorana ku ngabo za Leta, bijyanye n’uko abarwanyi benshi bari bakomeye ku ruhande rwa Leta ya Ethiopia barimo kurwana ku ruhande rwa TPLF, mu gihe aribo batumaga ingabo z’iki Gihugu zikomera.

Hagati aho Ibihugu byinshi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye birimo gucyura bwangu abadipolomate babyo kuko hari ubwoba bwinshi ko mu minsi micye iri imbere, ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.

Aho Dr Abiy Ahmed arimo kuyoborera urugamba ntiharemezwa, ndetse nta makuru afatika niba ari ku rubuga rw’imirwano koko cyangwa se akaba yahisemo kuruyoborera ahandi hatekanye, hanze y’umurwa Mukuru. Nta foto ye ari ku rugamba irajya hanze.

Undi Muyobozi mukuru wa Afurika waherukaga gukora nk’ibyo, ni nyakwigendera Marechal Idris Deby Itno wahoze ayobora Tchad, wiciwe ku rugamba ubwo yari ayoboye Ingabo za Tchad mu rugamba rwo guhangana n’imitwe irwanya iki Gihugu.

Lt Colonel Abiy Ahmed/Photo Internet.

Dr Abiy Ahmed yabaye umusirikare mukuru mu ngabo za Ethiopia, guhera mu 1991 kugeza mu 2010, avamo afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Benshi mu baturage ba Afurika bakomeje kwibaza amaherezo y’ibibera muri Ethiopia, Igihugu gifatwa nk’igihangage cy’uyu Mugabane kuko kitigeze gitegekwa na ba gashakabuhake mu bihe by’ubukoroni. Ni Igihugu cyashoboye kubaka ubukungu bukomeye ariko benshi bagakomoza ku bazungu buririye ku iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa “Grande Renaissance” ku mugezi wa Nil, urugomero rutavuzweho rumwe n’abaturanyi barimo Misiri na Sudan, uru rukazaba ari rwo rugomero runini muri Afurika yose.

Ikarita igaragaza Ibihugu bitatu bituranye bipfa amazi y’Uruzi Nile.
Grand Renaissance Dam
Dr Abiy Ahmed yari aherutse gutangaza ko azajya ku rugamba guhangana n’inyeshyamba za TPLF n’abandi baziyunzeho.

Related posts

Islam: Ikiguzi cyo gusezerana muri iri dini cyakubwe inshuro zirindwi.

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Leta yitiranyije imyotsi y’amakara n’iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira.

NDAGIJIMANA Flavien

Rutsiro: Birakekwa ko yatemewe inka bitewe n’umugore w’abandi yatwaye.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal November 25, 2021 at 5:47 am

Ushaka urupfu asoma impyisi. Uyu baramugira nka Marshall wa Tchad bakubise urusasu rw’umufuka yigize nzi kurwana !!!
Gusa ariko ntawamenya wasanga afite icyo yishingikirije reka dutegereze twihanganye

Reply

Leave a Comment