Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubuzima Umutekano

General James Kabarebe na bagenzi be 11 bashyizwe na Perezida Kagame mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ashingiye ku biteganywa n’itegekonshinga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, none ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare barimo abari ku rwego rwa General 12.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, rigaragaza ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemeje ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ku basirikare barimo abajenerali 12”.

Aba bajenerali barimo: Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira, Brig Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro, Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Rikomeza rivuga ko yanemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku bofisiye bakuru 83, abofisiye bato 6, abagera kuri 678 basoje amasezerano y’akazi ndetse n’abagera ku 160 bahagaritse akazi kubera uburwayi.

General James Kabarebe ni umwe mu basirikare bemerewe na Perezida wa Repubulika kujya mu kiruhuko cy’izabukuru/Photo Internet.

Related posts

Minisitiri w’Intebe yeruye avuga ko batibagiwe ‘Iguriro rya mwarimu’ ahubwo ko basanze ridashoboka.

NDAGIJIMANA Flavien

Libya: Abahitanywe n’umwuzure bashobora kurenga ibihumbi 20.

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakingiwe Covid-19 asaba Abatanzania bose nabo kwikingiza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment