Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ibidukikije Politike Ubukerarugendo Ubukungu Uburezi

Ngororero: Yifashishije imbuga nkoranyambaga, umuhanzi Justin akomeje kumenyekanisha amateka y’i Kingogo [AMAFOTO]

Abinyujije mu mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Twitter, Umuhanzi Nsengimana Justin, akomeje gahunda yo kumenyekanisha amateka y’i Kingogo, kamwe mu duce dufite amateka menshi ntagereranywa mu Rwanda rwo hambere (kuva mu 1400 kugeza mu 1960).

Aganira na www.amizero.rw, uyu muhanzi yavuze ko nta mpamvu yo kudataka aka Karere kuko ngo gafite ibyiza nyaburanga utapfa gusanga ahandi hose. Ati: “Nonese nawe, urebye ibi byiza byose, ukareba uko hatoshye, wabirengaho ukajya gutaka (kuvuga neza) ahandi ku Isi kandi ntacyo harusha aha iwacu mu Kingogo”.

Amwe mu mateka ya Kingogo

Ushobora kuvuga Kingogo abato bagatakara cyangwa se bakabifata nko kuvuga amahamba bitewe no kumva izina rishya mu matwi yabo. Ku batarahamenya, Kingogo ni muri Ngororero y’uyu munsi, ikaba Akarere kamenyekanye kubera amateka yihariye yakavuzweho; Kingogo intandaro y’inzira ya Gicurasi mu Rwanda, Kingogo intandaro y’umuganda ukorwa mu Rwanda, Kingogo amahuriro y’Umwami Rwabugiri n’umunyaburayi (European) wa mbere wasuye u Rwanda Liyetona ComteVon Gotzen,  intandaro y’igitutsi karebe i Bayi na Magaba i Kingogo intandaro yo mu Miko y’Abakobwa.

Igihugu cy’i Kingogo kirihariye kuko kitashoboye kwakira inyambo z’Umwami bitewe n’imiterere y’imisozi iteye ukwayo, aho aborozi badashobora kuragira inka zabo badatinya ko zahirima ku musozi!

Hari amazina y’imisozi n’imigezi bisigura ibyo abakurambere  b’icyo gihe batekerezaga.

  • Umusozi wa Bwegekangabo: uri hafi neza no ku Mukore wa Rwabugiri, ahari hagenewe kujugunywa intwaro zakoreshejwe mu mihango y’ubwiru. Ni naho Ruganzu  Ndoli yiciye umuhinza Bwoya bwa Bwojojo.
  • Ku Mukore wa Rwabugiri: ni mu birometero hafi cumi na bitanu (15Km) uvuye ku biro by’Akarere ka Ngororero. Aho ni mu Murenge wa Kageyo, mu mpinga nziza yirengeye iruhande  rw’ahubatse Ikigonderabuzima ( Health Center) cya Kageyo. Ni ho hahoze Umukore wa Kageyo, abandi bakavuga Umukore wa Rwabugiri, aho umwami w’u Rwanda Kigeri IV Rwabugiri yabonaniye n’umunyaburayi wa mbere wasuye u Rwanda, Von Gotzen.

Aka gace ka Kingogo ni agace ugeramo ukabona ukuri kose kwa ya mvugo ngo: “u Rwanda rw’imisozi igihumbi” cyangwa se “Land of Thousand hills” mu cyongereza, kuko ushobora  gukeka ko uwabivuze yari ahagaze ku musozi wa Kageyo, aho bishobora kugora bamwe kuhakandagira! I Kingogo mu gihe cy’ubwami, hari hatoranyijwe nk’Akarere kabereye imirwano, niho hari hateganyijwe kubera imirwano mu gihe u Rwanda rwaba rutewe n’ababisha baturutse i mahanga. Ahayinga mu mwaka wa 1499, mu Karere ka Kingogo, niho umwami Ndahiro Cyamatare yahisemo ko amaraso ye amenekera, mu ntambara u Rwanda rwari rushoweho n’Ibihugu by’amahanga. Akarere u Rwanda rukomoraho icyunamo cy’Inzira ya Gicurasi, Akaba ari na ho umwami Kigeri IV Rwabugiri yahisemo kwakirira umuzungu Von Gotzen kubera impamvu eshatu zumvikana :

  1. Aka karere katoranyirijwe imirwano mu gihe u Rwanda rutewe  n’ababisha baturutse ishyanga.
  2. Iyo Umwami yabaga ahagaze kuri uyu musozi wa Kageyo, yabaga yitegeye umusozi wa Ndiza ku buryo abasha kumenya umubare w’ingabo zimuteye, aho zaba ziturutse hose zamugeraho bigoranye.
  3. Aka Karere, kukagenda bisaba kuba ukazi neza kuko ushobora kwibeshya ku mayira, imisozi amabanga yayo n’imibande bijya gusa.

AMAFOTO:

Icyayi ni kimwe mu bitatse aka gace.
Uruganda rw’icyayi.
Imisozi myiza ibereye ubukerarugendo.
Ku Mukore wa Rwabugiri.
Agace kabereye ijisho.

Related posts

Haba hari ubufasha mu kwishyura inguzanyo ku barimu bo mu mashuri yigenga bahagarikiwe amasezerano kubera Covid-19 ?

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Abarenga 40 basanzwe mu birori bitegura ubukwe (Kitchen Party)

Shyaka Josbert

Agakono gashaje niko karyoshya imboga: Chris Paul yahesheje Suns insinzi mu mukino wa mbere wa Play Off

Shyaka Josbert

Leave a Comment